Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda Watangiye kubahiriza gahunda ya RGB.
Kuri uyu wa 12 Ukwakira 2025, muri Kaminuza ya UTB (University of Tourism, Technology and Business Studies) habereye umuhango wo gusinya no gutangiza ku mugaragaro gahunda y’amahugurwa y’abayobozi b’imisigiti, yateguwe n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) ku bufatanye na Kaminuza za UTB yo mu Rwanda na IUIU (Islamic University in Uganda) yo muri Uganda.
Iyi gahunda igamije gushyira mu bikorwa amabwiriza yashyizweho na RGB (Rwanda Governance Board) asaba ko uyobora umusigiti cyangwa itorero agomba kuba afite nibura impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (Bachelor’s Degree), mu rwego rwo kuzamura ireme ry’ubuyobozi mu nzego z’imyemerere n’iyobokamana.
Mufti w'uRwanda Shaikh Sindayigaya Mussa yavuze ko iki gikorwa ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo guhugura no gutegura abayobozi b’imisigiti bafite ubumenyi, ubushishozi n’ubunyamwuga, bigamije guteza imbere ubuyobozi bufite ireme n’imikoranire myiza n’inzego za Leta.
Biteganyijwe ko amahugurwa azatangirwa muri Kaminuza ya UTB ku bufatanye n’abarimu b’inzobere mu by’idini, imiyoborere n’imibanire myiza bazaturuka muri kaminuza ya UTB ndetse na IUIU yo muri Uganda kandi azitabirwa nabayobozi b’imisigiti n’abanyeshuri batoranyijwe mu turere dutandukanye tw’igihugu tugera kuri 27 muri 30 tugize igihugu cy'uRwanda.
Mu mwaka ushize wa 2024, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) rwashyize umucyo ku bibazo byari byaragiye bivugwa ku bugenzuzi bwakorewe insengero n’imisigiti, aho 70% by’insengero ibihumbi 14 zasuwe zitujuje ibisabwa, bityo zifungwa by’agateganyo.
Mu itangazo RGB yasohoye icyo gihe yaragize iti “Ubugenzuzi buracyakomeje kugira ngo duharanire ko inzu zisengerwamo zuzuza ibisabwa. Abantu bakwiye kumva ko gufunga inzu isengerwamo bidasobanuye ko idini cyangwa itorero urwo rusengero rubarizwamo ryafunzwe burundu.”
RGB yagaragaje ko gufunga insengero, imisigiti cyangwa kiliziya zitujuje ibisabwa bitagamije guhonyora uburenganzira bw’abemera, ahubwo bigamije gushyiraho uburyo bwo kurinda umutekano, ituze n’ubuzima bw’abasengera mu nsengero.
Ibisabwa insengero ngo zikore birimo:
-
Kubahiriza amategeko y’imyubakire,
-
Kugira isuku n’ibikoresho by’isuku bihagije,
-
Kugira inzira z’ubutabazi n’aho imodoka z’ubutabazi zinyura,
-
Kugira uburyo bwo kugabanya urusaku,
-
Ndetse no kugira abayobozi bafite impamyabumenyi mu bijyanye n’imiyoborere cyangwa tewolojiya.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yabwiye Ukweli times ko bumva neza akamaro k’iyi gahunda avuga ko mu Busilamu kuba umuyobozi w’umusigiti atari impano ahubwo ari ubumenyi umuntu agomba kwiga kandi akabumenya neza.
Ati “Ntabwo mu Busilamu twemera ko kuyobora umusigiti ari impano; ugomba kubyigira, ukagira ubumenyi, ubumenyi butuma uyobora neza abakuri imbere kandi ukubahiriza amahame y’Idini n’amategeko y’igihugu".
Iyi gahunda yo guhugura abazaba abayobozi b'imisigiti izakorwa kubufanye na RMC, UTB na IUIU izafasha gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza ya RGB, kugira ngo mu gihe kizaza imisigiti mu Rwanda igire abayobozi bafite ubumenyi bujyanye n’igihe, biganisha ku miyoborereiboneye kandi yubahiriza indangagaciro z’igihugu n’amahame y’Idini ya Islam.
umuryango-wabayisilamu-mu-rwanda-watangiye-kubahiriza-gahunda-ya-rgb-yo-kuba-umuyobozi-wumusigiti-agomba-kuba-afite-impamyabushobozi-ya-kaminuza-


Kinyarwanda
English
Swahili









