issa
Ese koko FARDC iri mu rugamba rwo kurwanya FDLR? Isesenguramakuru ku ikinamico ya leta ya RD Congo

Oct 12, 2025 - 11:58
 0

Ku wa 10 Ukwakira 2025, igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko gisaba abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kurambika intwaro hasi, bakishyikiriza Leta cyangwa ingabo za MONUSCO.

Ubu butumwa bwatangajwe n’Umuvugizi w’igisirikare cya RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, bwatangaje benshi kuko bwaje mu gihe kirekire abantu benshi bamaze kubona imikoranire hagati ya FARDC na FDLR, aho kurwanya uyu mutwe byari byaragizwe ikibazo gikunze kuvugwaho impaka.

Mu itangazo rye, Gen Maj Ekenge yagize ati “Igisirikare cya RDC kiributsa abasirikare bose ko batemerewe gukorana na FDLR mu buryo ubwo ari bwo bwose. Kirasaba abarwanyi ba FDLR korohereza gahunda y’amahoro ikomeje, bakishyikiriza Leta badakoze ubugizi bwa nabi cyangwa ngo bamene amaraso.”

Yongeyeho ko n’abaturage basanzwe bafitanye isano cyangwa imikoranire na FDLR bakwiye kwitandukanya n’uyu mutwe, ahubwo bakawushishikariza kwishyikiriza ubuyobozi bwa Leta cyangwa MONUSCO. Yihanangirije kandi ko nibatabikora, FARDC izabambura intwaro “ikoresheje imbaraga zayo zose.”

Ibihe bitangaje mu mubano wa FARDC na FDLR

Abasesenguzi b’imibanire ya RDC n’u Rwanda bahise bibaza niba iri tangazo ari intangiriro y’impinduka cyangwa ari amagambo asanzwe ya politiki. Ku myaka myinshi, FDLR yagiye ishinjwa kuba ifatanya na FARDC mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa M23 ndetse no guhungabanya umutekano mu karere ka Kivu y’Amajyaruguru.

Ku rundi ruhande, hari n’abavuga ko iri tangazo rishobora kuba rigamije kugaragaza ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bushaka kubahiriza amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington DC ku wa 27 Kamena 2025, hagati ya RDC n’u Rwanda, ku bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amasezerano ya Washington n’icyo asobanuye

Aya masezerano y’amahoro ateganya ibintu bibiri by’ingenzi:

1. Gusenya burundu umutwe w'iterabwoba wa FDLR, nk’uko byagiye bisabwa n’ibihugu bitandukanye byo mu karere n’Umuryango w’Abibumbye.

2. Gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwari rwafashe, ariko bigakorwa mu gihe hazaba hagaragajwe intambwe ifatika mu kurandura imitwe yitwaza intwaro ikorera muri RDC by'umwihariko FDLR.

Mu rwego rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, hashyizweho urwego rw’umutekano ruhuriweho (Joint Security Coordination Mechanism – JSCM), rushinzwe gukurikirana uko ibikorwa byo gusenya imitwe yitwaza intwaro, harimo na FDLR, bigenda bikorwa.

Ese FARDC izabikora koko?

Nubwo iri tangazo ryakiriwe nk’intambwe nshya mu rugendo rwo kugarura amahoro, hari benshi bakomeje kubishidikanyaho. Umusesenguzi w’umutekano wo mu Karere, Prof. Aimé Mbuyi, yavuze ko “kugira ngo ibi byemerwe n’amahanga, FARDC igomba kubyerekana mu bikorwa, aho kurwana n’abaturanyi cyangwa kwifatanya n’imitwe yitwaza intwaro.”

Yongeyeho ati “FARDC ifite amahirwe yo kugarura icyizere, ariko bizasaba ko igaragaza ibikorwa bifatika byo gusenya FDLR, aho kugira ngo amagambo gusa abe ariyo akomeza kwifashishwa mu rwego rwa dipolomasi.”

Nubwo igisirikare cya RDC cyasabye FDLR kurambika intwaro, hari isura y’ihurizo rikomeye rigisigaye: ese FARDC izashobora koko guhangana n’umutwe yagiye ishinjwa gufatanya na wo?

Abantu benshi mu karere baracyategereje kureba niba ibi byatangajwe bizahinduka ibikorwa bifatika, cyangwa niba bizasigara mu rwego rwo kuvuga amagambo meza yo gushimisha amahanga.