Ndasaba ituze mu gihugu: Perezida Rajoelina yahumurije Abanya-Madagascar ko ibintu biri mu maboko y’ubuyobozi
Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yahumurije abaturage b’igihugu cye ko ibintu byose biri mu maboko y’ubuyobozi, asaba abaturage gukomeza ituze no kwizera inzego z’igihugu mu gihe hakwirakwijwe amakuru avuga ko haba hari umwuka mubi mu gisirikare.
Mu itangazo yanyujije kuri konti y’ibiro bye ku rubuga rwa Facebook, Perezida Rajoelina yahakanye ibihuha byavugaga ko yaba yahunze igihugu, avuga ko akiri ku butaka bwa Madagascar kandi ko arimo gukurikirana uko ibintu bihagaze.
Yagize ati “Ibihuha by’uko nahawe ubuhungiro cyangwa ko navanywe mu gihugu ntaho bihuriye n’ukuri. Ndi hano hamwe n’Abanya-Madagascar, kandi igihugu kiri mu biganza by’ubuyobozi bukorera mu mucyo.”
Nyuma y’iri tangazo, Minisitiri w’Intebe Gen. Rufin Zafisambo na we yanyujije video kuri Facebook asaba impande zose gushyira imbere ibiganiro n’ubwumvikane, anibutsa ko nta muntu ukwiriye gutekereza ko ingabo z’igihugu zishobora kurasana hagati yazo.
Yagize ati “Ndasaba buri wese kugira ituze. Nta mpamvu yo gukwirakwiza ubwoba. Ingabo z’igihugu zifatanyije mu kurinda umutekano w’igihugu, si uguhangana hagati yazo”.
Aya magambo aje nyuma y’uko hari amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko habayeho ukurasana hagati y’abasirikare bo mu rwego rwa CAPSAT (Corps des Personnels et des Services Administratifs et Techniques) n’itsinda ry’abajandarume muri imwe mu nkambi z’igisirikare.
Ubuyobozi bw’igisirikare ntiburagira icyo butangaza ku buryo bwimbitse kuri ayo makuru, ariko ibinyamakuru byo muri Madagascar bivuga ko ibikorwa by’umutekano biri gukorwa mu buryo bwitonze, hagamijwe kwirinda ko haba imvururu mu murwa mukuru Antananarivo.
Madagascar imaze igihe kinini ifite umwuka w’ubutegetsi bujya gucikamo ibice bitewe n’amakimbirane ya politiki, gusa Perezida Rajoelina yahamagariye Abanya-Madagascar bose gushyira imbere ubumwe n’ituze, avuga ko “ahari amahoro ari ho iterambere riboneka.”
Abaturage bakomeje imyigaragambyo muri Madagascar


Kinyarwanda
English
Swahili









