Ikitaratwishe ngo kiturangize mu myaka 31 ishize, cyaradukomeje-Perezida Kagame

Apr 7, 2025 - 14:16
 0

Perezida Kagame yavuze ko ikitarishe Abanyarwanda mu myaka 31 ishize cyabakomeje kandi cyabateguriye guhangana n’ibiri imbere uko byaba bisa kose.

Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ndetse n'Abanyafurika guhaguruka bakarwanira kubaho ubuzima bakwiye, bakamagana abashaka kubereka ko babayeho ubuzima bw'impuhwe cyangwa badafite agaciro

Ati “Muduha ubusa, mukaza mukadukubitira ibintu byose. Iyo ni Isi iri hagati y’amateka y’umwijima w’ahahise ndetse n’ubusharire. Ariko ikitaratwishe ngo kiturangize mu myaka 31 ishize, cyaradukomeje, cyaraduteguye ku bintu bizaza igihe icyo ari cyo cyose, aba bantu bashaka kandi bifuza. Ndashaka kubizeza ko tutazapfa tutari kurwana.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda n’Abanyafurika badakwiye kwemera kubaho mu buzima bwo guteshwa agaciro, ahubwo bagomba kubaho bahangana.

Ati “Ubutumwa bwanjye ku bandi banyafurika babaho gutya buri munsi, bateshwa agaciro bakabyemera, bagasaba, ntabwo nasaba undi muntu kubaho. Tuzahangana, nintsindwa nzatsindwa ariko hari amahirwe menshi ko iyo uhagurutse ugahangana, uzabaho kandi uzabaho ubuzima bufite agaciro ukwiye.”

Perezida Kagame yashimiye Abaje kwifatanya n'u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.