issa
Batatu barimo Barafinda bafunzwe bakekwaho gutangaza amakuru y’ibihuha

Jan 30, 2026 - 07:29
 0

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred n'uwitwa Mazimpaka Patrick ndetse na Nkeramihigo Japhet bakurikiranweho gutangaza amakuru y’ibihuha babinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube.

Aba bantu batawe muri yombi ku wa Kane tariki ya 29 Mutarama 2026 bakurikiranweho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu mu baturage.

RIB yaboneyeho kuburira abantu bose “kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunyuranye n’amategeko kandi itazihanganira uwo ari we wese uzikoresha mu gukora ibyaha.”

Muri Gashyantare 2020 na bwo RIB yari yahamagaje Barafinda Sekikubo Fred ariko ntiyitaba, ku tariki ya 11 Gashyantare 2020 arafatwa anasabwa ibisobanuro ku byo yagombaga kubazwa aza no kujyanwa gusuzumirwa mu Bitaro by’indwara zo mu mutwe i Ndera.

Muri Werurwe 2020 RIB yatangaje ko ibisubizo by’ibitaro by’indwara zo mu mutwe, Caraes Ndera, byemeje ko Barafinda Sekikubo Fred afite uburwayi ku buryo yatangiye kuvurwa ndetse hemezwa ko atakurikiranwa kubera ko arwaye.

Muri Nyakanga 2020 na bwo RIB yatangaje ko abaganga bemeje ko uburwayi bwa Barafinda Sekikubo Fred ari karande, isaba abakomeza kumukoresha ibiganiro bazi ko arwaye, kubihagarika.

Tariki 13 Kamena 2017 na bwo Barafinda yabwiye itangazamakuru ko yigeze kumara igihe avurirwa i Ndera ahakurikiranirwa abafite indwara zo mu mutwe, ariko ntiyasobanuye igihe yagiriyeyo cyangwa uko yahavuye.

Barafinda yibukwa cyane ubwo yatunguranaga ajyanye kandidatire mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Kanama 2017, ariko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igasanga atujuje ibisabwa.

Barafinda n'aba bagabo bandi babiti kugeza ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko, Kicukiro na Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bakurikiranweho.