issa
Guinea-Bissau: Perezida Embaló yahungishijwe nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi

Nov 28, 2025 - 09:55
 0

Mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira ku wa 27 Ugushyingo 2025, igihugu cya Guinea-Bissau cyongeye kwinjira mu bihe by’akaduruvayo nyuma y’uko igisirikare gitangaje ko cyafashe ubutegetsi, kikanahungisha Perezida Umaro Sissoco Embaló wari umaze imyaka ine ayobora icyo gihugu.

Abasirikare bo mu mutwe wiswe High Military Command for the Restoration of Order batangaje ko bafashe “ubuyobozi bwose bw’igihugu” nyuma y’amatora yo ku wa 23 Ugushyingo yari akirimo kubarurwa ariko akavugwamo amakemwa menshi.

Muri ibyo bikorwa byo gufata ubutegetsi, humvikanye urusaku rw’amasasu mu duce dutandukanye twa Bissau, by’umwihariko hafi y’Inama y’Igihugu ishinzwe Amatora. Ibi byatumye abaturage benshi bahunga, abandi bahungira mu ngo zabo batinya ko imirwano yakongerera ubukana.

Perezida Embaló yahungishijwe

Hashize amasaha make igisirikare gitangaje ko gifashe ubutegetsi, amakuru yemejwe na bamwe mu bayobozi bashya avuga ko Perezida Embaló yahungishijwe akajyanwa mu gihugu cya Senegal, mu rwego rwo kumurinda “umwuka mubi w’imvururu za politiki.”

Iyi nkuru ikurikiye iyindi yavugaga ko Embaló yari yafatiwe mu biro bye akajyanwa ahantu hatazwi, mbere y’uko ahava yerekezwa hanze y’igihugu.

Ubuyobozi bushya bwashyizweho

Abahiritse ubutegetsi bahise batangaza ko igihugu kiyoborwa by’agateganyo na General Horta Nta Na Man, uzayobora mu gihe cy’umwaka umwe mu gihe hategurwa “gushyiraho inzego nshya z’ubutegetsi zizewe.”

Inzego za gisivili zari zisanzwe ku butegetsi zahagaritswe, amatora arahagarikwa, imipaka y'igihugu irafungwa, naho ibikorwa bya leta birashyirwa mu maboko y’igisirikare.

Guinea-Bissau ikomeje kuba mu bihe by’amateka mashya y’akajagari ka politiki, igihugu gisanzwe kizwiho guhirikwa kw’ubutegetsi kenshi mu myaka irenga 50 ishize.