Papa Cyangwe yakuye icyasha kuri Kigali Universe
Papa Cyangwe yasobanuye ko ibibazo yateje kuri Kigali Universe byatewe n'ubwumvikane buke no kudasobanukirwa. Yabwiye abantu ko Kigali Universe idakwiriye kubigenderamo.
Umuraperi Papa Cyangwe yageneye ubutumwa abanyamakuru n'abanyarwanda ku makimbirane yari yabyukije kuri Kigali Universe ku wa 25 Ugushyingo 2025.
Ku wa 22 Ugushyingo 2025 Papa Cyangwe yakoreye igitaramo muri Kigali Universe cyo kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki no kumvisha abafana be album ye ya kabiri.
Nyuma yo kubura ayo yishyura nyiri ibyuma'Sound system' yavuze ko yafungiwe muri Kigali Universe. Muri iryo tangazo Papa Cyangwe yasobanuye ko bacoce amakimbirane ku buryo impande zombi zageze ku bwumvikane burambye.
Papa Cyangwe yavuze ko umushoramari Coach Gaël ari we wayoboye ibiganiro byagejeje impande zombi ku gisubizo kirambye. Yasoje avuga ko ibyo yari yavuze kuri Kigali Universe bidakwiriye kuyambika icyasha.


Kinyarwanda
English
Swahili









