Spotify yasibye imibare ya baringa iri kuri album ya Davido, Wizkid na Tyla mu ndirimbo, Lous and The Yakuza ari kuri filime yitwa’Smurfs’ (Avugwa mu isi y’imyidagaduro)
Lous and The Yakuza ari kuri filime yitwa’Smurfs’ Umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda no muri Congo, Lous and The Yakuza yakoze indirimbo yitwa’To Me’izifashishwa kuri filime ‘SMURFS’. Abanda bahanzi bazwi bayigizeho uruhare barimo;Rihanna,Tyla, Shensea, DJ Khaled, Natania, Card B n’abandi.
Kuva Davido yashyira hanze Five, album ya Gatanu yakunze kugura imibare ya baringa y’abamwumva’streaming farms’ ashyirwaho n’amarobo. Mu cyumweru cya mbere, Spotify yasibye streams zisaga miliyoni 18. Kuri ubu rero, Spotify yongeye gusiba izindi streams miliyoni 4.4 zose hamwe zikaba ari miliyoni 22.4 z’amarobo yamwumvise.
Kylie Jenner yibagishije amabere
Kylie Jenner uri mu bagore bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yari mu kiganiro kuri TikTok yahishuye ko yibagishije amabere.
Lous and The Yakuza ari kuri filime yitwa’Smurfs’
Umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda no muri Congo, Lous and The Yakuza yakoze indirimbo yitwa’To Me’izifashishwa kuri filime ‘SMURFS’. Abanda bahanzi bazwi bayigizeho uruhare barimo;Rihanna,Tyla, Shensea, DJ Khaled, Natania, Card B n’abandi.
Indirimbo zizakoreshwa kuri iyi filime zakorewe muri Roc Nation Records. Umushinga wa filime ushyirwa mu bikorwa na Paramount Animation, ishami rya Paramount Pictures Corporation.
Ku bakunzi ba filime rero iyi bayitegereze ku itariki 13 Kamena 2025.
Skales yakebuye abahanzi kudacika intege mu gihe imigisha yabo yari ibasanze
Umuhanzi Skales yabwiye abahanzi bakizamuka kudacika intege uko biboneye kose kuko igihe amahirwe aba agiye kubasekera nibwo bahita babivamo.
Mu butumwa yasangije abamukurikira kuri X yabwiye abahanzi ko kwihambira ku mwuga no kudacika intege ari ryo banga ryakugeza ku ntsinzi.
Skales afite indirimbo yitwa Shake Body yakoreshejwe na Lamine Yamal wa Barcelona ubundi ihita yamamara kuri TikTok.
Wizkid na Tyla mu ndirimbo
Mu minsi yashize, Tyla na Wizkind bahuriye I London mu Bwongereza bagirana ibihe byiza. Kuva ubwo rero hatangiye gutekerezwa ku ndirimbo bashobora gukorana dore ko Tyla ashyira Wizkid mu bahanzi batanu akunda.
Ikindi kandi Wizkid azwiho gufata ukuboko abahanzikazi bagakorana indirimbo zabaye ikimenyabose mu isi y’umuziki wa Afurika. Aha twavuga Ayra Starr baherutse gukorana, yasanze Tems, Tiwa Savage nawe bakanyujijeho ku buryo Tyla yaba yiyongereye kuri urwo rutonde rw’abahanzikazi bakoranye indirimbo n’uwo muhanzi umaze imyaka 23 ari icyamamare mu muziki w’isi.
Jack Chan yashimiye AI yaje ashaje
Umukinnyi wa filime wabaye ikimenyabose mu isi ya sinema, Jack Chan w’imyaka 71 y’amavuko yasobanuye ko iyo AI iza mu buto bwe atari kwamamara. Uyu musaza ufatwa nk’umukinnyi w’ikirangirire I Hollywood yahishuye ko kuba yarabayeho mbere y’ikoranabuhanga byamufashije kwerekana ubushongore bwe kuko iterambere ryari ritaraza.
Muyiwa Awoniyi agiye guhangana n’abibasira Tems, Omah Lay na Lekan
Muyiwa Awoniyi, umujyanama w’abahanzi; Tems, Omah Lay na Lekan yashize amanga yiyama abantu bose bibasira abahanzi ashinzwe. Yavuze ko uzahirahira agatuka bariya bahanzi be atazamwihanganira na gato. Yavuze ibi nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hari abakomeje guserereza Tems ku mabuno ye, ibintu byamurakaje.
Muyiwa Awoniyi yafunganywe na Omah Lay muri Uganda mu bihe bya Covid-19 ubwo Tems na Omah Lay bari bagiye gukorerayo igitaramo noneho Bebe Cool akabahururiza polisi bityo ikabafunga.
Kuva ubwo Muyiwa yabaye inshuti na Omah Lay baza no kugira imikoranire ihagaze neza.


Kinyarwanda
English
Swahili









