
Alikiba yongeye kwifatanya n'Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuhanzi Alikiba wo muri Tanzania yifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ali Saleh Kiba, amazina nyakuri ya Alikiba ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba by'umwihariko muri Tanzania, iwabo aho akomoka.
Mu gihe u Rwanda n'Isi yose muri rusange binjiye mu cyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu muhanzi mu butumwa yanyujije kuri konti ya Instagram, nawe yagaragaje ko yifatanyije n'Abanyarwanda.
Yagize ati "Turi kumwe n'Abanyarwanda bose mu kwibuka ku nshuro ya 31, Jenoside ya 1994, ntibizongere ukundi."
Uyu muhanzi nubwo yagaragaje ko yifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntiyigeze aha inyito nyayo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Alikiba ni kenshi akunze kugaragaza ko yifatanya n'Abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko no ku nshuro ya 30 yari yatanze ubutumwa bugaragaza ko ari kumwe n'Abanyarwanda.