issa
Ifaranga rya YouTube rizajya rirya umugabo risibe undi

Jul 11, 2025 - 13:40
 1

YouTube yatangaje ko igiye kuvugurura amabwiriza ajyanye no gukorera amafaranga kuri uru rubuga guhera tariki 15 Nyakanga 2025, mu rwego rwo guhagarika ikoreshwa ry'amashusho y'ubwenge buhangano (AI) ahubwo hakimakazwa amashusho afite ireme.

Aya mabwiriza mashya aje gukumira ubwiyongere bw’amashusho ya AI akorwa mu buryo bwihuse kandi bwinshi, akuzura kuri uru rubuga mu buryo butemewe.

Ibi biri mu mavugurura agize gahunda ya YouTube Partner Programme (YPP), ituma abafite imiyoboro ya YouTube bashobora gukorera amafaranga kuri YouTube.

Impamvu y’izi mpinduka ni iyihe?

Nk’uko byatangajwe na YouTube, intego ni ukugira ngo amafaranga ajye atangwa ku bakoze amashusho y’umwimerere kandi yujuje ibisabwa. 

YouTube yavuze ko iyi gahunda ari ngombwa kugira ngo hakurikiranwe ibikomeje gushyirwa kuri urubuga bidafite ubuziranenge.

Kugira ngo imiyoboro ya YouTube yemererwe gukorera amafaranga binyuze muri YouTube Partner Program, igomba gushyiraho amashusho y’umwimerere kandi afitiye abantu akamaro.

Guhera ku itariki ya 15 Nyakanga 2025, YouTube ivuga ko amabwiriza agenga uru rubuga azavugururwa kugira ngo ibashe gutahura amashusho akorwa mu buryo bwihariye, cyangwa akorwa mu buryo bwo gusubiramo ibindi bihangano.

Ni bande bemerewe gukorera amafaranga kuri YouTube?

Amabwiriza y’ibanze yo kwinjira mu mikoranire na YouTube ntazahinduka. Umuyoboro ugomba kuba wujuje ibi bikurikira

Kuba nyiri shene ya YouTube afite abamukurikira nibura 1,000 (Subscribers). 

Kuba ufite amasaha 4,000 y’abarebye amashusho yawe mu gihe kitarenze umwaka, cyangwa miliyoni 10 z’abarebye amashusho magufi (Shorts) mu minsi 90. 

Ariko nubwo waba wujuje ibivugwa hejuru, shene yawe ya YouTube ugashyiraho amashusho yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (AI) cyangwa adafite ireme cyangwa utakurikije amabwiriza mashya, ntuzabasha guhemberwa aya mashusho.

Ni ayahe mashusho azaba atemewe kuri YouTube?

Mu mabwiriza mashya ya YouTube ivuga ko amashusho yakuwe ahandi agashyirwa kuri shene yawe utatanze ubusobanuro bwayo, azajya agongwa n'aya mabwiriza mashya. 

Amashusho yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (AI) yumvikanamo ijwi rya robot nayo ntazajya aba yemerewe guhembwa. 

Amashusho yakoreshejweho ifoto iyaranga ariko idahinduka inshuro nyinshi, gukoresha amashusho y'ahandi ukayahindura mu bundi buryo, aha naho uzajya ugongwa n'amabwiriza mashya. 

Mu gihe wakoze amashusho wakuye ahandi cyangwa usubuyemo ushobora kwemererwa kuyahemberwa igihe watanze ibisobanuro kuri yo, kongeramo ibitekerezo byawe, ndetse no kuyakorera ubugororangingo. 

Amashusho asubirwamo ushobora kwemerwa kuyahemberwa ariko igihe yigisha abantu cyangwa afasha mu bijyanye no kwidagaduro gusa atakozwe mu buryo bwo gukurura abayareba gusa.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Ifaranga rya YouTube rizajya rirya umugabo risibe undi

Jul 11, 2025 - 13:40
Jul 11, 2025 - 13:47