issa
Burna Boy yavumye amafaranga, Kanye West yakebuye abaraperi, Wizkid yateje urujijo,  Bebe Cool  na Alex Muhangi basubiye mu rukiko : Avugwa mu myidagaduro

Apr 1, 2025 - 13:10
 0

Amakuru agezweho mu Isi y'imyidagaduro muri Afurika no muri Amerika.

Umuhanzi wo muri Nigeria Burna Boy, aratangaza ko nubwo amafaranga afite atamunyuze, ariko ntibikuraho ko ari we wishyurwa menshi mu mateka y'umuziki wa Afurika.

Mu butumwa yacishije kuri X, yavuze ko amafaranga atajya amunyura nk'iyo ari ku rubyiniro ari kumwe na Band ye Imana yamwihereye, ariyo mpamvu yifuza ko we na Band ye ubuzima bwabo ashaka kubwegurira umuziki ku buryo bazapfira ku rubyiniro.

Ku rundi ruhande, umuhanzi wo muri Uganda Joshua Baraka, yatangaje ko atiyumvisha uburyo abantu batanyurwa n'imbaraga aba yashyize mu muziki we kugira ngo bamuhe amafaranga angana n'ibyo aba yashoye.

Uyu muhanzi avuga ko abantu bamwe banga kumwishyura amafaranga kugira ngo ajye kubataramira bitewe n'ibiciro yashyizeho, kuri we akagaragaza ko badaha agaciro ibyo aba yashoye kandi yifuza kubigaruza.

Kanye West yakebuye abaraperi bagenzi be

Umuraperi w'umunyamerika Kanye West, aravuga ko abaraperi bo muri Amerika bakwiye kwigira ku bahanzi ba Afrobeats muri Nigeria, Abayahudi, Abashinwa ndetse n'Abahinde.

Mu kiganiro yagiranye na  DJ Akademiks, yanenze aba baraperi avuga ko batumva amategeko n'ubucuruzi mu muziki nk'uko we abyumva, abagira inama yo kugira inyumviro nk'iy'abo twavuze harugu.

Umuhanzikazi wo muri Nigeria Waje, yakebuye abahanzi ababwira ko kuba ufite ijwi ryiza ndetse n'impano ibyo bidahagije kugira ngo utere imbere.

Kuri Waje, yumva ko abahanzi bakwiye kumva ko umuziki ari igicuruzwa, abafana babo bakaba isoko, bityo bakwiye kubyaza umusaruro igicuruzwa cyabo.

Ntabwo ari ibyo gusa, kuko avuga ko umuhanzi agomba kwibuka ko nyuma yo kubona amafaranga agomba gushora mu bindi bikorwa kuko ari byo byatuma abona amafaranga.

Wizkid yateje urujijo

Umuhanzi wo muri Nigeria Wizkid, yashyize abantu benshi mu rujijo nyuma yo gukora isuku idasanzwe kuri Instagram ye aho ubu nta poste n'imwe afite ndetse nta n'umuntu umwe akurikira.

Abakunzi be bagera kuri miliyoni 18.1 bamukirikira kuri uru rubuga, bakomeje kwibaza icyabaye, icyakora ntabwo ari ubwa mbere asibye ibintu kuri Instagram, dore mu 2019 no mu 2022 yabikoze ariko nyuma agahita ashyira hanze album yise 'More Love, Less Ego’.

Ku rundi ruhande, Gen. Muhoozi aremeza ko atasunnye umurwano yatse Bobi Wine nk'uko abantu babivuga, ahubwo ko ategereje kumva Wine avuga aho bazacakiranira, kuko nawe arimo gutegura igihe kiza.

Mu minsi yashize nibwo Gen. Muhoozi  yavuze ko kwica Bobi Wine ari ibintu byoroshye cyane, bityo ko niba yumva yiyizeye yazaza bagakina umukino w'iteramakofi.

Bobi Wine ntiyatinze kwemera ubusabe bwa Gen. Muhoozi, amubwira  ko naramuka amutsinze azareka politike, ariko kandi nawe naramuka amutsinze azareka inzoga, amusaba kuvuga igihe umurwano uzabera nawe akavuga aho uzabera.

Bebe Cool yanze kwiyunga na Alex Muhangi 

Umunyategeko wa Alex Muhangi yabwiye urukiko ko inzira y'ubwiyunge hagati ya Bebe Cool na Alex Muhangi yananiranye, kuko Bebe Cool yabyanze bityo ko hakwiye gukurikizwa inzira z'amategeko.

Ibi yabivuze mu rubanza rwabaye none tariki 01 Mata 2025, aho urukiko rwategetse ko bazagaruka kumva imyanzuro y'urubanza ku wa 10 Mata 2025.

Bebe Cool yareze Alex Muhangi amushinja gushyira amashusho ye kuri You Tube Channel ya Comedy Store atabimuhereye uburenganzira.

Bebe Cool yasabye Alex Muhangi kuyasiba ndetse bakagabana amafaranga ayo mashusho yinjije, gusa Alex Muhangi we akavuga ko atigeze ayashyiraho agamije kuyacuruza ahubwo byari ukwamamaza, bityo ko Bebe Cool yakamushimiye ko yamwamamarije.

Muri uru rubanza, umunyamategeko wa Alex Muhangi yashinje umugore wa Bebe Cool, Zeuna, kugenda atishyuye ibyo yanyweye mu gitaramo cya Comedy Store umugabo we yari kuririmbamo ariko bikarangira ataririmbye.

Uyu munyamategeko yavuze ko mu ijoro Cool yari kuririmbamo, umugore we yagiye atishyuye fagitire y'ibihumbi 900 by'amashiringi y'ibyo yari yanyweye.

Ssentongo Timothy umunyamategeko wa Bebe Cool yavuze ko iyo fagitire ibaye ihari harebwa niba yakishyurwa hanyuma bakaba bareba niba batatanga ikirego cyo gusebanya bitewe n'ibyagaragara.

Apr 1, 2025 - 15:19