Perezida Museveni yagiye i Juba guhura na mugenzi we  Salva Kiir

Apr 3, 2025 - 17:14
 0

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yageze i Juba muri Sudani y'epfo, , mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi ku butumire bwa Perezida Salva Kiir Mayardit.

Perezida Museveni agiye guhura na mugenzi we Kiir nyuma y’ifatwa rya Dr. Riek Machar kugeza ubu ufungiwe mu rugo.

Abinyujije ku rukuta rwa Twitter (X), Perezida Museveni , yavuze ko yamaze kugera i Juba aho ategereje ibiganiro bigamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi no kuzamura ubufatanye hagati y’ibihugu  byombi.

Andi makuru avuga ko ibi biganiro bishoboka ko bizibanda ku mutekano w’akarere, ahazaza h’amasezerano y’amahoro ndetse n’uko Uganda iherutse kugira uruhare mu gisirikare muri Sudani y’epfo mu kiswe Operation Mlinzi wa Kimya.

Perezida Museveni, asanzwe afitanye umubano na  Kiir,  akaba n’umuhuza  ukomeye mu bikorwa by’amahoro mu karere, harimo n’uruhare yagize ku masezerano yo mu 2018 yarangije intambara ikaze ya Sudani y'epfo.

Mu minsi ishize, Uganda iherutse kohereza ingabo muri Sudan y’Epfo zo gufasha Kiir kwivuna umwanzi, bituma abatavugarumwe n’ubutegetsi bwe batabyishimira bavuga ko habayeho kubogamira ku ruhande rwa Leta

Uruzinduko rwa Museveni  ruje rukurikira urwa Raila Odinga uherutse kubonana na Kiir mu ntangiriro z'iki cyumweru, bityo bikaba byitezwe ko mu minsi iri imbere ibyavuye mu biganiro bizatangazwa kandi bikabyara umusaruro.

Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika wemeje ko kandi hashyizweho akanama k’inzobere muri Dipulomasi kugira ngo bashyigikire ibikorwa by'amahoro.

Apr 3, 2025 - 21:13

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.