
Rubavu: Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi yatangije amahugurwa ajyanye no kurwanya ibiza
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi ku bufatanye n’Ubuyobozi bwa karere ka Rubavu Batangije amahugurwa y’abagize Komite z’Imicungire y’Ibiza ku rwego rw’Akarere (DIDIMAC) no ku rwego rw’imirenge (SEDIMACs) yibasirwa n’Ibiza cyane ya Rugerero, Nyundo & Kanama n’abandi bafatanyabikorwa yo kwitegura guhangana n’Ibiza mbere y’uko biba.
Nyuma y’amahugurwa hateganyijwe umukorongiro ku gutabara abahuye n’Ibiza uzaba ku munsi w’ejo muri aka Karere ka Rubavu.
Intego y’uyu mukorongiro (Disaster Emergency Simulation Exercise) ni ukugerageza ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza y’Igihugu agenga ubutabazi no gukumira, bikozwe n’amakomite y’Akarere n’imirenge ashinzwe imicungire y’Ibiza mu rwego rwo kubongerera ubushobozi.