issa
Bazivamo Christophe yatangiye inshingano zo kuba Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi

Dec 22, 2025 - 17:10
 0

Bazivamo Christophe yatangiye ku mugaragaro inshingano zo kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, asimbuye Amb. Gasamagera Wellars wari uri kuri uwo mwanya. Ihererekanyabubasha ryabaye kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2025, ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR Inkotanyi, aho ryayobowe na Visi Perezida wa mbere w’uyu muryango, Uwimana Consolée.

Mu itangazo FPR Inkotanyi yashyize hanze, yavuze ko “uyu munsi ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR Inkotanyi, Visi Perezida wa mbere Uwimana Consolée yayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’Umunyamabanga Mukuru ucyuye igihe Amb. Gasamagera Wellars n’Umunyamabanga Mukuru mushya Amb. Bazivamo Christophe.”

Bazivamo Christophe yemejwe kuri izi nshingano mu Nama Nkuru ya 17 y’Umuryango FPR Inkotanyi yateranye ku wa 19 Ukuboza 2025, aho yahawe icyizere cyo kuyobora ibiro by’Ubunyamabanga bukuru w’uyu muryango.

Amb. Gasamagera Wellars yari yaratorewe izi nshingano mu 2023, asimbuye François Ngarambe wari Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi kuva mu 2002.

Bazivamo Christophe agarutse mu buyobozi bukuru bw’Umuryango FPR Inkotanyi nyuma y’igihe kinini yari amaze ari Vice Chairman, aho yagize uruhare rukomeye mu miyoborere no mu bikorwa by’uyu muryango.