issa
Ntitugomba kwibagirwa aho twavuye: Ijambo rya Perezida Kagame risoza umwaka wa 2025

Jan 1, 2026 - 00:22
 0

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko umwaka wa 2025 usize u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu iterambere, nubwo rwanyuze mu bibazo bitoroshye. Yashimiye Abanyarwanda ku bw’icyizere, ubufatanye n’ubwitange bagaragaje mu bihe byaranze uyu mwaka.

Mu butumwa yagejeje ku Banyarwanda, Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubukungu bw’igihugu bwazamutse, ashimangira ko inshingano iri imbere ari ukubungabunga no gukoresha neza amikoro igihugu gifite.

Ati “Ubukungu bwacu bwarazamutse, ubu inshingano dufite ni ukubungabunga kandi tugakoresha neza amikoro dufite nk’igihugu.”

Perezida Kagame yibukije ko nta wundi u Rwanda ruzategerezaho iterambere rwifuza, agaragaza ko igishoro gikomeye igihugu gifite ari urubyiruko rufite ubushobozi.

Ati “Igishoro kinini kandi cy’agaciro dufite nk’igihugu, ni urubyiruko rushoboye.”

Yasabye urubyiruko gufata inshingano zo gusigasira ibyo igihugu cyamaze kugeraho no kubiteza imbere, agaragaza icyizere cy’uko rwiteguye kwitanga mu nyungu z’igihugu, yaba ku giti cyarwo cyangwa rusange.

Perezida Kagame yagarutse ku mbogamizi zaranze umwaka wa 2025, avuga ko u Rwanda rwazihinduye amahirwe, bikarushaho kurukomeza. Yibukije ko Abanyarwanda bakwiye kudateshuka ku mateka yabo n’inzira igihugu cyanyuzemo.

Ati “Ntitugomba kwibagirwa aho twavuye, kandi uku ni ko bizakomeza kugira ngo bidufashe kwiyubaka uko tubyifuza.”

Yavuze kandi ko mu mwaka ushize, u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga zitandukanye zarushijeho kurumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga, zirimo Inama Mpuzamahanga ku Mutekano, ndetse ko Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere (African Leadership University/School) ryatangiye ibikorwa byaryo mu gihugu.

Ati “Ibi byose birashimangira ko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange dufite ubushobozi bwo kugena abo turi bo, ibyo twemera n’aho twerekeza.”

Ku bijyanye na siporo, Perezida Kagame yavuze ko kimwe mu bihe byaranze umwaka wa 2025 ari ukwakira isiganwa mpuzamahanga ry’amagare i Kigali, ryitabiriwe n’abakinnyi b’abahanga ku rwego rw’isi, bikaba byarabaye ishema rikomeye ku Rwanda.

Yashimiye abatanze umusanzu kugira ngo iki gikorwa kigende neza, ashimangira ko siporo ihuza abantu. Ku mupira w’amaguru, yavuze ko nubwo u Rwanda rutaragera ku rwego rushimishije, icyizere gihari binyuze mu bufasha bwa FIFA mu kuzamura impano, anatangaza ko igihugu giteganya kwakira FIFA Series umwaka utaha.

Perezida Kagame yanagarutse ku masezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashimira Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar, ndetse n’inzego za Afurika, ku ruhare rwabo mu kugera kuri ayo masezerano.

Ati “Ni intambwe ikomeye mu gukemura mu mizi amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC no kugarura umutekano mu karere.”

Yongeye gushimangira ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa ayo masezerano, ariko ko rutazihanganira icyahungabanya umutekano w’abarutuye, agaragaza impungenge ku bugome bw’imitwe y’abahezanguni ikomeje gushyigikirwa na leta yo hakurya y’umupaka.

Asoza, Perezida Kagame yavuze ko ejo hazaza h’u Rwanda hashoboka, asaba Abanyarwanda gukomeza inzira nziza, bagira icyizere, anabasaba kwitwararika by’umwihariko muri izi mpera z’umwaka kugira ngo umutekano wabo n’uw’abandi ube nta nkomyi.

Jan 1, 2026 - 00:23