issa
Super Cup yo mu Rwanda ishobora kuba nk'iya Espagne

Dec 22, 2025 - 16:35
 0

Amakipe akina Super Cup hano mu Rwanda ashobora kongerwa umwaka utaha akava kuri Abiri agashyirwa kuri Ane nkuko bimeze muri Espagne.

Tariki 10 Mutarama 2025, nibwo gikombe kiruta ibindi hano mu Rwanda cya Super Cup kizaba. Ni igikombe cyashyizwemo imbaraga nyinshi ndetse n'amafaranga yagombaga guhabwa ikipe yatwaye iki gikombe yagizwe Milliyoni 20 mu bagabo ndetse n'abagore.

Ibi byemejwe na Visi Perezida ushinzwe ibya Tekenike muri FERWAFA, Mugisha Richard, mu Kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2025, gitegura uyu mukino uzaba utoroshye.

Uyu mukino wa Super Cup Saison 2025-2026, izakinwa na APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona ndetse n'icy'Amahoro Saison 2024-2025, ndetse na Rayon Sports yabaye iya Kabiri muri Shampiyona ndetse ikaba n'iya Kabiri mu gikombe cy'Amahoro. Mu bagore uyu mukino uzakinwa na Rayon Sports WFC ndetse n'Indahangarwa WFC.

Umunyamabanga mushya wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, yatangaje ko abayobozi ba FERWAFA barimo gutegura uko umwaka utaha iyi Super Cup yakurwa ku makipe abiri ayikina agashyirwa ku makipe ane cyangwa Umunani bitewe n'ubushobozi buzaba buhari.

Yagize ati " Nk'ubuyobozi bwa FERWAFA turimo gutekerereza kuzakura ku makipe 2 akina Super Cup agashyirwa ku makipe ane cyangwa Umunani ariko ibyo tuzagendera ku ngengabihe ndetse n'ubushobozi buzaba buhari."

Byemejwe ko ikipe izaba yongeyemo abakinnyi bashya hagati y'aya makipe azakina Super Cup azaba yemerewe kumukinisha. Ibi byemejwe na Mugisha Richard, agaragaza ko ikipe izasinyisha abakinnyi bashya muri iki gihe cy'igura n'igurishwa ry'abakinnyi izaba yemerewe kubakinisha muri uyu mukino kuko n'ubundi hakina abakinnyi banditse.

Yagize ati " Ikipe ikinisha abakinnyi yandikishije, rero aya makipe azakina Super Cup naba yaramaze kugira abo yandikisha bashya bazaba bemerewe gukina."

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye kongeramo intwaro ndetse iyi kipe yamaze kuzana umutoza mushya witwa Bruno Ferry. Ikipe ya APR FC iracecetse cyane muri iyi minsi kuko nta makuru y'abakinnyi ayivugwamo kugeza ubu.

Ubuyobozi bwa FERWAFA burimo gutekerereza kuzamura umubare w'Amakipe akina Super Cup 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Super Cup yo mu Rwanda ishobora kuba nk'iya Espagne

Dec 22, 2025 - 16:35
Dec 22, 2025 - 16:42