issa
"Turakomeza urugendo rwacu twerekeza i Kinshasa" Corneille Nangaa wavuzwe ko yapfuye yatangaje

Oct 24, 2025 - 08:38
 0

Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, yagaragaye imbere y’itangazamakuru i Goma nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amakuru avuga ko yaba yapfuye.

Mu butumwa bwe, Nangaa yavuze ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kurenga ku masezerano yo guhagarika intambara, aho ngo ikomeje kugaba ibitero by’indege z’intambara n’izitagira abapilote (drones) mu duce AFC/M23 igenzura.

Yavuze ko ibyo bitero bimaze iminsi bigabwa mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, birimo n’ahitwa Busika hafi ya Kashebere, muri Walikale, aho ngo habayeho kwangirika kw’ibikoresho ndetse hakaba hari n’abahasize ubuzima.

Nangaa yagize ati “Niba Kinshasa ikomeje guhungabanya ibiganiro, turakomeza urugendo rwacu twerekeza i Kinshasa. Ntihazagire umuntu uza kutubwira ngo duhagarare.”

Na Bertrand Bisimwa, umwe mu bayobozi b’iri huriro, yashimangiye ko bazajya basubiza ibitero byose bibagabweho.

Ati “Ubu tuzasubiza igitero icyari cyo cyose, bakubita dukubita".

Nangaa kandi yasobanuye ko AFC/M23 itigeze isinya amasezerano y’i Washington, ahubwo yihaye intego yo gukomeza ibiganiro by’i Doha. Yavuze ko kugeza ubu bagikomeye ku nzira za politiki, ariko ko bazisuzuma igihe bazabona nta musaruro zitanga.

Yagize ati “Intare za Sarambwe ziteguye kujya imbere, zifite ubutumwa bwo kubohoza Congo. AFC/M23 ubu ni ishami rya gisirikare; ntabwo AFC izajya muri FARDC, ahubwo ni FARDC izinjizwa mu ishami rya gisirikare rya AFC/M23.”

Yasoje avuga ko hagomba gukorwa isuzuma ry’ubuyobozi bw’igihugu, akavuga ko “amabandi n’ubuyobozi buboze” bizavanwaho.

Ibi bisubizo bya Corneille Nangaa bibaye mu gihe ingabo za Leta ya Congo, FARDC, zikomeje kugaba ibitero bikomeye ku birindiro bya AFC/M23, haba mu kirere hakoreshejwe indege na drones, ndetse no ku butaka mu turere twa Masisi na Kivu y’Amajyepfo, aho imirwano ikomeje hagati y’impande zombi.