
U Rwanda ruri mu biganiro n'abagenzura imbuga nkoranyambaga bigamije gukumira abagoreka amateka ya Jenoside
Leta y'u Rwanda iri mu biganiro n'abagenzura imbuga nkoranyambaga bigamije gukumira abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bifashijije izi mbuga.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana yatangaje ko ibiganiro bikomeje hagati ya Leta y'u Rwanda n’abagenzura imbuga nkoranyambaga hagamijwe gukumira abakoresha imvugo z'urwango, kugoreka amateka ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri yavuze ko imwe mu mbogamizi zihari ari uko abagenzura izi mbuga, rimwe na rimwe bahura n’imbogamizi zo kudasobanukirwa neza ibiganiro bizinyuraho biri mu Kinyarwanda. Gusa, yizeza ko hari gushyirwamo imbaraga kugira ngo iki kibazo gishakirwe umuti.
Yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kuzikoresha mu buryo buboneye, bagaragaza ibitekerezo byabo ariko birinda amagambo asesereza, apfobya n’ahakana Jenoside kuko bihabanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Ibi Minisitiri Dr. Bizimana, yabigarutseho mu gihe u Rwanda n'Isi yose muri rusange bitegura kwinjira mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.