
AFC/M23 izakomeza kurwana kugeza Tshisekedi agiye-Croneille Nangaa
Corneille Nangaa uyobora Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, yavuze ko bazakomeza kurwana kugeza ubwo Perezida Tshisekedi yeguye.
Mu kiganiro n'ikinyamakuru The Telegraph cyo mu Bwongereza, Corneille Nangaa yavuze ko bitewe n’uko Abanyekongo badashaka kubona ubutegetsi bwa Tshisekedi bityo bazakomeza kurwana kugeza ubwo avuye ku izima.
Ati: "Tugomba kuzirikana igitekerezo cy'Abanyekongo, ntibashaka kumva ijambo guhagarika intambara', atari uko bayifuza , ahubwo ni uko batagishaka kubona Félix Tshisekedi ku butegetsi."
Nanga yagaragaje ko Tshisekedi Atari uwo kwizera kuko ngo icyo yemeye uyu munsi, acyibagirwa vuba, bityo ngo n’iyo yasinya amasezerano, Abanye-Congo bazayarwanya.
AFC/M23 na DRC, baherutse gutangaza ko hari ibiganiro biganisha ku mahoro arambye byabereye i Doha muri Qatar. Buri ruhande rwagaragaje ko rwanyuzwe n'imyanzuro yahafatiwe.
Muri iki Kiganiro na Telegraph, Corneille Nangaa, yasanishije Perezida Félix Tshisekedi na Yona uvugwa muri Bibiliya, agaragaza ko akwiye kuva ku butegetsi kugira ngo ibibazo iki gihugu gifite bikemuke.
Nangaa yagaragaje ko ibiganiro by’amahoro byose byabaho mu gihe Tshisekedi akiri ku butegetsi, bidashobora gutanga umusaruro mwiza, kuko ari we wabiteye nk’uko Yona yateye ishuheri.