issa
Nyamagabe: Miliyari 90 Frw ziri gushorwa mu kugeza amazi meza ku baturage

Mar 27, 2026 - 08:19
 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwatangaje ko buri gushyira imbaraga mu mushinga munini w’amazi uzatwara miliyari 90 z’amafaranga y’u Rwanda, ukaba ugamije kugeza amazi meza n’ibikoresho by’isuku n’isukura ku baturage batuye aka karere bitarenze mu 2030.

Uyu mushinga mugari ugamije guha abarenga ibihumbi 370 amazi meza, ukagendana n’ibikorwaremezo by’isuku birimo ubwiherero bujyanye n’igihe.

Ni umushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2025, mu gihe imibare yavuye mu bushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo EICV7, igaragaza ko 18.4% by’abatuye Nyamagabe bagikoresha amazi mabi.

Ku wa 25 Werurwe uyu mwaka muri aka karere hatashwe umuyoboro w’amazi ugera kuri kilometero 7.5, uva Kariba ugaca Jenda kugera Masizi, ubu umaze kugezwa ku barenga ibihumbi bibiri batuye mu Murenge wa Musange.

Bamwe mu baturage batuye aka karere bavuga ko ari iby’agaciro cyane kuba begerejwe amazi meza hafi yabo mu gihe mbere y’uko babona uyu muyoboro basabwaga gukora urugendo rurerure rugera no kuri kilometero eshanu bajya kuvoma.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, yatangaje ko mu myaka ibiri ishize hamaze kubakwa imiyoboro y’amazi ifite uburebure bwa kilometero 266, bingana na 18.7% by’umushinga wose uteganyijwe asaba abaturage gufata neza aya mazi.

Yagize ati “Turashishikariza abaturage gufata neza ibi bikorwaremezo by’amazi, bakirinda kwangiza amasoko cyangwa imiyoboro, kuko ari ibyabo kandi bibafitiye akamaro.”

Iyi gahunda ihura n’intego za Guverinoma y’u Rwanda zigaragara muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere NST2, igamije kongera ingano y’amazi meza agera ku baturage mu gihugu hose.

Mar 27, 2026 - 11:40