issa
Umutekano, ibikorwaremezo! Ibintu 4 by’ingenzi byatumye u Rwanda rwakira shampiyona y’Isi y’Amagare

Sep 20, 2025 - 12:49
 0

Kuri iki cyumweru tariki 21 Nzeri 2025, mu Rwanda haratangira ibirori ndetse n’irushanwa rya shampiyona y’Isi y’Amagare.

Imyiteguro y’iri rushanwa imaze ukwezi kose hano mu Rwanda, imihanda, imiturirwa ndetse n’ibindi birimbishwa ubwiza kugira ngo ubwo hazaba haba iri rushanwa ry’Amagare bizabe bisa neza ndetse n’u Rwanda ruzagaragare neza ku rushaho mu maso y’abanyamahanga.

Iyo uzengurutse ibice bitandukanye by’umujyi wa Kigali, hari byinshi byahindutse ndetse nta kindi benshi baganira usibye iyi shampiyona y’isi y’Amagare igiye kubera hano mu Rwanda ku nshuro ya mbere ibereye muri Afurika.

Ku munsi w’ejo hashize tariki 19 Nzeri 2025, habaye ikiganiro n’itangazamakuru abarimo Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire agaruka kuri byinshi ariko kandi n’umuyobozi wa RDB, Irene Murerwa agira ibyo agarukaho.

Irene Murerwa yatangaje ko Amahoteli 23 yamaze gufatwamo ibyumba n’abazitabira iri rushanwa, ariko kandi aboneraho no gukangurira abanyarwanda cyane batuye muri Kigali kubyaza umusaruro aya mahirwe babonye.

Abakunzi ba Siporo ku Isi bakomeje kwibaza impamvu u Rwanda rwahawe amahirwe yo kwakira Shampiyona y’Isi izaba irimo ibyamamare ariko kandi ikaba ari bwo bwa mbere ibereye muri Afurika hari ibihugu bizwi ko bikomeye nka Marocco, Algeria ndetse n’ibindi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nzeri 2025, umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda yavuze ko u Rwanda bimwe mu byatumye rwakira iri rushanwa harimo no kuba umutekano uri nta makemwa ndetse hakaba hari n’ibikorwaremezo byifuzwaga n’abayobozi ba UCI.

Yagize ati “U Rwanda muri rusange ariko cyane cyane umujyi wa Kigali, ni umwe mu mijyi ifite umutekano muri Afurika, birazwi kandi natwe turabizi. Icya kabiri, iyi mijyi yose basuraga barebaga niba koko hari imihanda yakwakira bariya bakinnyi b’ibihangange batagize ibibazo (Imihanda ikoze neza kandi yujuje ibisabwa byose). Ikindi ni ama-hotel ashobora kwakira abo bantu kuko ni benshi cyane. Icya kane ni igihugu cyizewe ku buryo uramutse ugize ikibazo urimo cyacyemuka. Ikindi turi igihugu gifite inzego zikomeye kandi zishoboye.”

Muri iki gihe u Rwanda ruraba rwakira Shampiyona y’Isi y’amagare, byitezwe ko ruzinjiza amafaranga atari macye ariko kandi bikaba kimwe mu bintu bizatuma rukomeza kwizerwa ku buryo rwahabwa amahirwe yo kwakira andi marushanwa akomeye ku Isi.

Ibihugu 110 nibyo birateranira hano mu Rwanda, hitezwe abantu barenga 900 barimo Abakinnyi, Abaganga, Abatoza ndetse n’abandi bashyitsi bazaba baje gukurikirana iri rushanwa ry’amagare rikomeye ku Isi.

City of Kigali on X: Umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva avuga ko ari amahirwe akomeye yo kwakira iri rushnwanwa 

About RDB - Official Rwanda Development Board (RDB) WebsiteUmuyobozi wa RDB, Irene Murerwa, yasabye abanyarwanda kubyaza umusaruro aya mahirwe babonye

Ikipe y'igihugu yiteguye guhatana muri iri rushanwa

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Umutekano, ibikorwaremezo! Ibintu 4 by’ingenzi byatumye u Rwanda rwakira shampiyona y’Isi y’Amagare

Sep 20, 2025 - 12:49
Sep 20, 2025 - 14:48