issa
Paris Saint Germain yongereye amasezerano yo gukorana na Visit Rwanda

Apr 16, 2025 - 20:07
 0

Ikipe ya Paris Saint Germain ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cy’ubufaransa yongereye amasezerano yo gukorana na Visit Rwanda.

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 16 mata 2025, nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko ikipe ya Paris Saint Germain yongereye amasezerano yo gukomeza gukorana n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.

Mu mwaka wa 2019, nibwo Rwanda Development Board ( RDB), yatangiye gukorana na Paris Saint Germain mu buryo bwo kwamamaza ubwiza bw’u Rwanda muri gahunda yiswe Visit Rwanda.

Nyuma yo gutangira gukorana, abafana barenga Milliyoni batangiye kumenya ibyiza by’u Rwanda binyuze mu kumanika ibirango bya Visit Rwanda muri Sitade ya PSG, Parc De Prince ndetse n’inkuru nziza zivuga u Rwanda.

Nubwo PSG ikorana n’u Rwanda mu kwamamaza Visit Rwanda ariko kandi yanafashije u Rwanda mu guteza imbere impano binyuze mu mupira w’amaguru ariko bakanabona ubumenye binyuze mu kwiga.

Kuva PSG yatangiza Paris Saint Germain Academy mu Rwanda, abana barenga 400 baritoje ndetse iyo bagiye mu gikombe cy’isi gihuza abato ba PSG baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi, abanyarwanda bitwara neza.

Mu mwaka wa 2022, abatarengeje imyaka 13, ubwo bari bagiye muri iri rushanwa bitwaye neza ndetse banatahana igikombe ari nako no mu bindi byiciro bitwara neza.

Aya masezerano mashya Visit Rwanda yongereye ikorana na PSG, azagura uko Rwanda rwagaragaraga kuko hari ibyo bongeyemo. Ubusanzwe PSG yambaraga Visit Rwanda ku myenda yitozanyaga yaba mu myitozo isanzwe ndetse na mbere y’imikino itandukanye.

Nkuko bikubiye muri aya masezerano mashya, Visit Rwanda igiye kugaragara muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse no muri Canada kuko abana bato babarizwa muri Academy z’iyi kipe bari muri ibi bihugu bagiye kujya bambara ibirago bya Visit Rwanda ahantu hose.

Ikindi kiyongeyeho ni uko kuva tariki 14 kamena kugeza 13 nyakanga 2025, ubwo ikipe ya PSG izaba ikina igikombe cy’isi cy’ama-Club byemejwe ko mu mikino izakina yose izaba yambara imyenda iriho ibirango bya Visit Rwanda.

Nyuma ya Paris Saint Germain, Visit Rwanda ikorana na Arsenal FC ikina shampiyona y’ubwongereza ndetse na FC Bayern Munich ikina shampiyona y’igihugu cy’ubudage.

PSG yongereye amasezerano yo kwamamaza Visit Rwanda

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Paris Saint Germain yongereye amasezerano yo gukorana na Visit Rwanda

Apr 16, 2025 - 20:07
Apr 16, 2025 - 20:09