issa
Amerika yahagaritse gutanga Visa ku baturage ba Tanzania

Jan 9, 2026 - 11:42
 0

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 8 Mutarama 2026, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko igabanyije cyangwa yahagaritse gutanga visas zimwe na zimwe ku baturage ba Tanzania, by’umwihariko izo bashyiragaho basaba kujya muri Amerika mu byiciro bitandukanye birimo ubukerarugendo, amasomo, n’ubushakashatsi. Uyu mwanzuro waje ukurikiye imyanzuro mishya ya Perezida wa Amerika igamije gucunga umutekano w’igihugu cye.

Iryo tangazo ryashyizwe hanze na Amerika rikaba rigira riti " Dushingiye ku cyemezo cya Perezida nimero 10998, guhera ku itariki ya 1 Mutarama 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse gutanga zimwe muri Visa ku baturage ba Tanzania.”

Impamvu nyamukuru Amerika yatanze ishingiye ku bibazo byagaragaye mu iyubahirizwa ry’amategeko ya visa, aho raporo zerekana ko hari umubare munini w’abaturage ba Tanzania bajyaga muri Amerika ariko nyamara ugasanga bahatuye bakarenza igihe bahawe n'amategeko. Amerika kandi yagaragaje ko hari icyuho mu mikoranire ku bijyanye no gutanga amakuru yizewe y’imyirondoro, ibintu ivuga ko bishobora guteza ikibazo ku mutekano w’igihugu. Ibi byatumye ifata icyemezo cyo gukaza igenzura no guhagarika zimwe muri visa zatangwaga byoroshye.

Iki cyemezo cyagize ingaruka zikomeye ku baturage ba Tanzania, by’umwihariko urubyiruko n’abikorera bashakaga amahirwe muri Amerika. Abanyeshuri bari baramaze kubona amashuri cyangwa inkunga zo kwiga, kimwe n’abari bafite gahunda z’ingendo z’igihe gito, basanze urugendo rwabo ruhagaze mu gihirahiro. Byanagize n’ingaruka ku mubano w’ubukungu n’uburezi, kuko Amerika yari kimwe mu bihugu bikomeye Tanzania ifitanye imikoranire mu by’iterambere n’ubumenyi.

Ku ruhande rwa dipolomasi, Guverinoma ya Tanzania yagaragaje ko iki cyemezo kidashimishije, ariko ishimangira ko iri gushaka ibisobanuro n’ibiganiro na Amerika kugira ngo habeho umuti urambye. Abasesenguzi bavuga ko amahirwe yo kongera gufungura visa azashingira ku buryo Tanzania izakemura ibibazo byagaragajwe n’uko izongera kubaka icyizere mu mikoranire mpuzamahanga.

Icyemezo cya Amerika cyo kugabanya cyangwa guhagarika gutanga visa ku baturage ba Tanzania ntabwo gishingiye ku kubangamira uburenganzira bw’abaturage, ahubwo ni igikorwa cyafashwe hashingiwe ku rwego rwo hejuru rw’ibikorwa byo gucunga umutekano no kunoza imigendekere y’abinjira mu gihugu, ariko cyateje impaka ndetse n’ibiganiro ku rwego rwa dipolomasi hagati y’ibihugu byombi. 

Jan 9, 2026 - 11:52