issa
Gatsibo: Umujura yicishije ishoka umugore anaruma umugabo we ugutwi

Aug 12, 2025 - 10:02
 0

Umusore w’imyaka 25 wo mu Karere ka Gatsibo ukekwaho ubujura, yishe umugore baturanye amutemesheje ishoka anaruma umugabo we ugutwi agukuraho.

Ibi byabereye mu Murenge wa Kabarore wo mu Karere ka Gatsibo.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko uyu musore muri aka gace basanzwe bamuziho ubujura ndetse yishe uwo mugore baturanye amutemesheje ishoka anaruma umugabo we ugutwi ubwo bari bagiye ku muturanyi w’aho yari agiye kwiba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yavuze ko ubu bwicanyi bwabaye ubwo uyu musore yajyaga kwiba mu baturanyi, nyuma yo guteshwa ibyo yibye ahitamo kurwanya abatabaye.

Yagize ati “ Igihe abantu bari bahuruye yatemye umugore w’imyaka 32 amutemesha ishoka, amukomeretsa mu mutwe mu buryo bukomeye. Umugabo we na we wari watabaye ni bwo yahageraga ahita amuruma ugutwi.”

Yongeyeho  ko abaturage bakomeje guhuruza inzego z’umutekano, ari na zo zahageze zijyana uwo mugore ku Bitaro bya Kiziguro, aza kuba ariho apfira bitewe n’uko yari yavuye amaraso menshi.

Yakomeje avuga ko uwo musore yahise afatwa aboneraho gusaba abaturage guhaguruka aho gutekereza gutungwa n’ibyo bibye. 