Ruhango: Hari kubakwa inzu yihariye ku mateka ya Jenoside mu Mayaga

Apr 23, 2025 - 12:19
 0

Mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinazi hari kubakwa inzu yihariye ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994, by'umwihariko mu gice cy'Amayaga, ikazuzura itwaye miliyoni 400 z'Amafaranga y'u Rwanda.

Iyi nzu iri kubakwa biteganyijwe ko izaba inafite icyumba kijimye kizaba gifungiyemo amazina y'abakoze Jenoside mu Mayaga batarafatwa ngo bashyikirizwe ubutabera.

Muri aba harimo na Kagabo Charles wari Burugumesitiri wa Komini ya Ntongwe, uhora ahangayikishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mayaga, kuba atarafatwa ngo ahanirwe ibyaha bya Jenoside.

Imirimo yo kubaka iyi nzu kuri ubu iri mu ntangiriro. Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Mayaga bavuga ko iyi nzu kuba iri kubakwa ari uburyo bwiza bwo kubwira abatari bahari amateka ya Jenoside bakamenya uko yakozwe muri iki gice.

Umuyobozi w'Umuryango w'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mayaga (AGSF), Evode Munyurangabo yavuze ko i Kinazi hakenewe kubakwa inzu nkiyi y'amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Mu magambo ye ati "Mu by’ukuri ahari Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biba byiza iyo rufite inzu y’amateka aho urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange bazajya baza bakahigira amateka ndetse bikabafasha kumenya ubukana Jenoside yakoranywe kugira ngo bavomemo amasomo azatuma dukomeza kugira u Rwanda ruzira Jenoside."

Imirimo yo kubaka iyi nzu iri mu ntangiriro 

Iyi nzu iri kubakwa hafi neza y'Urwibutso rwa Jenoside rw'Akarere ka Ruhango, izaba ifite igice cyakirirwamo abantu bagasobanurirwa amateka agaragaza Amayaga muri Repubulika ya 1 n'iya 2, ndetse ikigaragaza Amayaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Mu bice by'iyi nzu kandi hazaba harimo n'ibyumba by'isanamitima, icyumba kirimo intwaro zakoreshejwe mu kwica Abatutsi n’ibindi. Biteganyijwe ko iyi nzu izuzura mu gihe cy'umwaka umwe.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: [email protected]

Ruhango: Hari kubakwa inzu yihariye ku mateka ya Jenoside mu Mayaga

Apr 23, 2025 - 12:19
Apr 23, 2025 - 12:31

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.