issa
Inama rusange ya Loni yavuze ko kudahana Israel biri gutera Isi kujya ahabi

Sep 24, 2025 - 18:08
 0

Ku wa 23 Nzeri muri New York, nibwo Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye UN yabaye ihuza ibihugu bitandukanye byari byavuye mu mpande zitandukanye z’isi mu kwiga ku bibazo bya Palestina, aho abayobozi b’ibyo bihugu banenze bikomeye ibikorwa by’igirikare cya Israel bikomeje gukorerwa muri Gaza.

Nk'uko byakomeje kuvugwa n'ibinyamakuru bitandukanye nuko nyuma y’ikiganiro cyabanjirije iyo nama, Akanama nkemurampaka ka Loni gashinzwe Umutekano UNSC nako kakoze inama idasanzwe yafashe umwanzuro nta kuka wo guhagarika umubabaro w’abantu uri kwiyongera muri Gaza ku bwo kugabwaho ibitero bikomeye n'ingabo z’igirikare cya Israel.

Antonio Guterres Umunyamabanga Mukuru wa Loni, akaba ari nawe wafunguye ibyo biganiro bya Loni, yasobanuye ko Loni ifite umwihariko n’inshingano mu kurengera ubuzima bwa muntu avuga ko Loni yashinzwe igamije kongera amahoro ubwo intambara ya kabiri y’isi yarangiraga bityo ko Loni itagakwiye kurebera Israel ngo ikomeze ikore ibikorwa by’iyicarubozo ibikorera inzirakarengane kandi ububasha bwo guhagarika ubwo bugizi bwa nabi ibufite.

Antonio Guterres yasobanuye ko ubugizi bwa nabi burimo gukorerwa inzirakarengane muri Gaza ko ari icyorezo kibi kurusha ibindi byose yabonye mu gihe amaze ku buyobozi ayobora Loni.

Yagize ati “ Imyaka ibaye itatu ubugizi bwa nabi bukorerwa inzira karengane muri Gaza ndetse kugeza ubu ibintu birushaho kuba bibi. Urebye si ubwicanyi gusa ahubwo ni iyicarubozo ririmo gukorwa na Israel ndetse navuga ko ari bwo bwicanyi bubi burenze ubundi bwose nabonye mu gihe cyose maze ku buyobozi ndi Umunyamabanga Mukuru.”

Umunyamabanga Mukuru wa Loni António Guterres yavuze kandi ko ubu Isi iri kwinjira mu bihe bibi cyane by’ubusumbane aho abantu batita ku burenganzira bwa muntu, kudaha agaciro amategeko no kudahana abakora nabi.

Ati “Iyo turebye hirya no hino ku bikorwa Loni irimo ubu biragaragara ko amahame twashinze arimo gusenywa. Inkingi z’amahoro n’iterambere ry’Isi birimo gusenyuka kubera kudahana Israel, kwerekana ubusumbane no kudaha agaciro ikiremwamuntu. Ese ni iyihe si twifuza kubakana?”

Ibi bibaye mu gihe ibitero bikomeye bikomeje kugabwa muri Gaza ndetse benshi muri bo bakaba bakomeje kwicwa nta mbabazi n’ingabo z’igirikare cya Israel ni mu gihe kandi Loni ku wa 15 Nzeri yemeje ko Israel irimo gukora Jenoside atari ubwicanyi busanzwe nubwo kugeza ubu Israel ikivuga ko ibyo uwo muryango uvuga ari ibinyoma bishingiye ku madini.

Sep 24, 2025 - 21:24