Kamonyi: Abagore bahozwa ku nkeke n'abagabo babasaba gusambana baratabaza
Abagore batuye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, baravuga ko bahangayikishijwe n'umutekano wabo kubera insoresore n'abagabo babahoza ku nkeke babasaba gusambana nabo kubera ko uwubyanze bamukangisha kumwica. Ubuyobozi bw'Umurenge bwo buvuga ko uzagaragara muri ibyo bikorwa azabihanirwa.
Aba bagore n'abakobwa batuye mu kagari ka Gihara mu Murenge wa Runda, babwiye Radio 1 ko batewe impungenge n'abagabo n'insoresore babategeka gukorana nabo imibonano mpuzabitsina, ubyanze agakangishwa kugirirwa nabi.
Umwe mu bagore batuye muri ako kagari yagize ati " Hari umugabo ubona umugore w' umuntu cyangwa se umukobwa, agashaka kujya kumusambanya, iyo abyanze aba ari nzigo."
Undi mugore nawe yagize ati "Njye byambayeho ndanakubitwa, njyewe ubwa mbere yabanje kumbwira ngo nutica umugabo wawe ngo tubane ni wowe nzica, ndamubwira ngo ntabwo nakwica umugabo tubyaranye Gatanu ."
Umwe mu baturage yagize ati " Insoresore n'abagabo b'aha bafite urugomo, icyo kintu cyo kwiyenza baragifite, baratubwira ngo muze turyamane tukanga, kandi njyewe nibashaka bazanyice ntawuzambona."
Undi mugore yavuze ko yanze gusambana n'umugabo wabimuhatiraga amukangisha kumugirira nabi akaba anafite impungenge z'uko azamwica.
Yagize ati" Nanjye uwanjye afunzwe hari uwanzengereje, arambwira ngo n'ubundi bamufunze, ndagira ngo nkutunge nkutungire n'uwo mwana,tujyaho turaserera twaranarwanye ku mugaragaro, ariko n'izi saha iyo munyuzeho mbona harimo akantu mba mfite n'ubwoba ko azanyica."
Undi mugore nawe yemeje ko afite impungenge z'uko azicwa n'uwo yahakaniye kuryamana nawe.
Yagize ati "Ubwo nyine baba bumva ko abagore bose ari ngombwa kugira ngo bakore icyo kintu, njye yaranyibwiriye ngo nzakwica umunsi tuzahurira mu nzira. Buri gihe niyo duhuye akubita agatoki ku kandi isaha n'isaha mwakumva napfuye."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Runda, Ndayisaba Egide, yavuze ko abakora ibyo byaha bazajya babihanirwa.
Yagize ati "Iyo ntabwo ari imyitwarire ni ugukora icyaha, abo ni ukubafata, bagashyikirizwa inzego zibishinzwe."
Abaturage bavuga ko abakora ibyo bikorwa bazwiho kunywa ibiyobyabwenge birimo urumogi barimo n'abirirwa bakina igisoro mu gasantire, bagasaba inzego zibishinzwe gukurikirana abakora ibyo bikorwa bigayitse bibuza umudendezo bakabihanirwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









