issa
Iserukiramuco rya Giants of Africa riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri

Jul 27, 2025 - 17:56
 0

Kuri uyu wa 27 Nyakanga 2025, muri BK Arena habereye inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko ribanziriza ibirori byo gutangiza Iserukiramuco rya Giants of Africa.

Urubyiruko rwaturutse mu bihugu 20 bya Afurika ni rwo rwitabiriye iri serukiramuco rizamara Icyumweru ribera mu Rwanda.

Umuhanzi Mani Martin, Alyn Sano n’abanyempano batsinze mu Irushanwa rya Art Rwanda-Ubuhanzi ritegurwa na Imbuto Foundation, basusurukije abitabiriye Inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko ruri i Kigali mu Iserukiramuco rya Giants of Africa 2024.

Mu buryo bunogeye ijisho, burimo imbyino zidasanzwe, aba bahanzi baririmbye indirimbo ‘Afro’ ya Mani Martin ndetse na ‘Bohoka’ ya Alyn Sano.

Masai Ujiri washinze Umuryango Giants of Africa yashimiye Guverinoma y’u Rwanda na Perezida Kagame muri rusange ku kudahwema gushyigikira urubyiruko no kurushakira amahirwe atuma rwiyumva nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda na Afurika.

Ni ubutumwa yahaye urubyiruko rwaturutse mu bihugu 20 bya Afurika rwitabiriye Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko, ryabereye i Kigali, ahari kubera Iserukiramuco rya Giants of Africa. 

Ati “Ndishimye cyane kubera uburyo Abanyafurika bashyigikirana mu kugera ku bintu binini.”

Masai Ujiri yasabye urubyiruko guhora umutima warwo uri muri Afurika nk’uko na we ahora ayitekereza mu byo akora byose.

Ati “Murambona? Sinitaye ku byo abandi bakora, nzahora ndi umuhungu wa Afurika, nzahora ndi hano muri Afurika, nzahora nyihagarariye kandi nzahora nkora ibintu binini bidasanzwe hano. Buri munsi, iyo ndyamye, iyo ndi kurya, iyo ntekereza, buri kintu nkora ni Afurika.” 

Masai Ujiri yashimiye NBA Africa ikomeje gushyigikira impano z’abato muri Basketball hirya no hino muri Afurika no mu Rwanda by'umwihariko.

Ati “Basketball yatuzanye hano, yazanye amahirwe menshi, yampaye amahirwe mu buzima bwanjye yo kurera umuryango mwiza.”