
Uruzinduko rwa Zelensky muri Afurika y'Epfo rwarangiye huti huti
Urugendo Perezida Volodymyr Zelensky yarangije urugendo rwe yagiriye muri Afurika y’Epfo ikubagahu, nyuma yo kubona ko asize muri ukraine ibintu bitameze neza.
Ubwo yageraga muri iki gihugu mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, yaganiriye na mugenzi we Cyril Ramaphosa ariko ntibamarana umwanya ahita asubira muri Ukraine huti huti.
Impamvu yo guhita asubira mu gihugu cye, byaturutse ku bitero u Burusiya bwaraye bugabye mu murwa mukuru I Kyiv.
Ni ibitero ubuyobozi bwa Ukraine bwatangaje ko byagabwe n’indege zitagira abapilote bihitana abantu icyenda, abandi 70 barakomereka.
Uru ruzinduko rwa Zelensky rufitanye isano no gushaka amaboko hirya no hino ku isi mu rwego rwo gushaka kwihimura ku Burusiya.