Kuvuguruzanya hagati ya Rayon Sports na Omborenga ku Masezerano
Mu gihe amakuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko myugariro Fitina Omborenga yaba yasabye kuva muri Rayon Sports ku buryo bwihuse, ubuyobozi bw’iyi kipe bwamugaragarije ko ibyo atabyemererwa keretse hubahirijwe ibyo amasezerano ye ateganya
Ibi byatangajwe n’abayobozi b’iyi kipe babinyujije mw’ibaluwa ifunguye bandikiye Ombolenga nyuma yuko asabye gusesa amasezerano basinyanye agomba kurangira mu kwezi kwa Kamena mu mwaka wa 2026.
Amakuru yizewe yemeza ko miliyoni 2 z'amafaranga y’u Rwanda zasigaye ku ngengo y'imari yagombaga gukoreshwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya myugariro Omborenga Fitina ubwo yongeraga amasezerano ye na Rayon Sports, aya mafaranga yari agize igice cy’ayo bita (recruitment fees), ni ukuvuga amafaranga atangwa kugira ngo amasezerano y’umukinnyi agire agaciro kemewe n'amategeko. Gusa amakuru avuga ko Rayon Sports itigeze iyishyura yose, isiga umwenda utarishyuwe kuri uwo mukinnyi.
Ibi bije mu gihe amategeko agenga imikoranire hagati y’abakinnyi n’amakipe asobanura neza ko igihe umukinnyi asabye kuva mu ikipe mbere y’uko amasezerano ye arangira, agomba kwishyura indishyi z’amasezerano zihwanye n’igihe cyari gisigaye mu masezerano. Biravugwa ko iyi ngingo ari nayo izashingirwaho mu gukemura ikibazo kiri hagati ya Omborenga na Rayon Sports.
Ubu hararebwa niba Rayon Sports izasohoza uwo mwenda usigaye cyangwa se niba Omborenga azasabwa gutanga izo ndishyi mu gihe byemezwa ko ari we wasabye gusesa amasezerano mbere y’igihe.
Rayon Sports ivuga ko aya mafaranga atari ayo igomba kwishyurwa ako kanya, ahubwo ko Ombolenga ashobora gutegereza kugeza igihe amasezerano azangirira (ari na ho bavuga ko nta gitutu bafite cyo kuyishyura vuba). Ibi bivuze ko Ombolenga afite igihe cyo gutegereza, kandi ko Rayon Sports idategetswe na FIFA cyangwa FERWAFA kuyishyura ako kanya.
Ku bijyanye n’amafaranga y’imishahara ikipe ibereyemo uyu mukinnyi, Rayon Sports yemeje ko yimubereyemo umushahara w’ukwezi kumwe gusa, ari ko kwa Mata. Ariko kandi, ubuyobozi bw’iyi kipe bwemeza ko butarishyura ukwa Mata bidakwiye gufatwa nk’ikibazo gikomeye, kuko igihe kitararenga nk’uko bigenwa mu masezerano hagati y’impande zombi.
Ibi Rayon Sports ibishingira ku kuba hari igihe cyemewe n’amategeko kugira ngo umukinnyi ashobore gutanga ikirego mu gihe atishyuwe, kandi ngo ntibigeze bagera kuri icyo gihe. Bityo, ngo nta mpamvu ifatika y’uko Omborenga yajya kuregera ikipe kubera ukwezi kumwe atahawe.
Uretse ibi byose, Rayon Sports yatangaje ko yatangiye iperereza ku myitwarire ya Fitina Omborenga, aho bashaka kureba niba hari ibyo yakoze binyuranyije n’amahame agenga abakinnyi n’amasezerano asinywa hagati y’uruhande rw’umukinnyi n’ikipe.
Nubwo batagarutse mu iby’iperereza riri gukorwa, bivugwa ko hari amakuru y’imyitwarire itari myiza yaba yarabaye intandaro yo gusaba kuva mu ikipe, cyangwa yerekana ubushake bw’umukinnyi bwo kudakomeza umubano we na Rayon Sports.
Iki kibazo gishobora kugira ingaruka ku mpande zombi, yaba ku mukinnyi n’ikipe:
Ku ruhande rwa Fitina Ombolenga niba adashoboye kwishyura ayo mafaranga Rayon Sports imusaba bishobora kumugora kubona ikipe nshya kuko nta kipe yakwemera kumusinyisha imutangaho ayo mafaranga yose. Ibi bishobora gutuma amara igihe adakina cyangwa akaguma mu ikipe adashaka.
Ku ruhande rwa Rayon Sports nubwo bavuga ko nta gitutu cyo kwishyura ubu bafite, igitutu gishobora kuza mu gihe ibibazo byakomeza gukura cyangwa bikagera mu nzego z’ubujurire za FERWAFA cyangwa FIFA. Icyo gihe byayiviramo gukorerwa ibihano.
Amategeko ya FIFA agenga abakinnyi n’amakipe avuga ko umukinnyi usesa amasezerano ku bushake bwe agomba kwishyura indishyi zose zishingiye ku masezerano yasinywe, keretse habayeho kumvikana hagati y’impande zombi cyangwa se hari uburenganzira bwihariye bw’umukinnyi bitewe n’impamvu zemewe n’amategeko.


Kinyarwanda
English
Swahili









