issa
Umujyanama wa Corneille Nangaa yarasiwe I Goma arapfa

Dec 11, 2025 - 08:08
 0

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko wababajwe bikomeye n’urupfu rw’umwe mu bayobozi bawo, Magloire Paluku, wari Umujyanama ushinzwe itangazamakuru muri Komite ya Politiki. Uyu muyobozi yapfiriye ku Bitaro Bikuru bya Goma, ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025, nyuma yo kuraswa n'abataramenyekana mu buryo AFC/M23 ivuga ko ari “igikorwa cy'agahomamunwa” cyabaye mu masaha ya ni joro.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, AFC/M23 yavuze ko urupfu rwe ari “igikorwa cy’ubugizi-bwanabi giteye isoni”, ikanatangaza ko ipereza ryatangiye hagamijwe kumenya ababigizemo uruhare no kubashyikiriza ubutabera.

AFC/M23 yihanganishije umuryango mugari "w'abaharanira impinduramatwara” yo muri RDC ndetse n’umuryango wa nyakwigendera, imushimira uruhare rwe mu rugamba avuga ko yari yarahariye ubuzima bwe, urugamba ngo rugamije “ubutabera n’ubwuzuzanye mu baturage b’Abanye-Congo”.

Uyu mutwe wasoje ushimangira ko ugiye gukomeza inzira yo gukora iperereza ryimbitse kugira ngo ukuri ku rupfu rwa Paluku kumenyekane.

Dec 11, 2025 - 08:14