Kayonza: Umugabo arakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'umugore we wari utwite
Abaturage batuye mu kagari ka Karambi, Umurenge wa Murundi mu karere ka Kayonza, bavuga umugore wapfuye atwite urupfu rwe rushobora kuba rwaraturutse ku nkoni yakubiswe n'umugabo we wamushinjaga guterwa inda igihe yari afunzwe acyekwaho kwiba moto.
Abaturage baganiriye na UKWELITIMES, bavuga ko umugore wapfiriye mu nzira, ubwo abaganga bamujyanaga ku bitaro bya Gahini, yari ameze nabi bikavugwa ko yari yakubiswe n'umugabo we bari bafitanye amakimbirane kubera kumushinja kumuca inyuma.
Amakuru yatanzwe n'abaturage avuga ko ubwo umugabo w'uwo mugore yafungurwaga yasanze umugore we atwite, akaba yarashinjaga umugore we kumuca inyuma agaterwa inda.
Abo mu muryango w' uwo mugore wapfuye, bashinja umukwe wabo kumwica dore ko umuryango yashatsemo washatse kumushyingura byihuse ariko ubuyobozi bwamenya ko hari amakuru y'uko uwo mugore bikekwa ko yapfuye nyuma yo gukubitwa nuwo mugabo we bugahagarika ibyo kumushyingura kugira ngo hamenyekanye icyo yazize.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murundi Gashayija Benon, aragaruka ku rupfu rw'uwo mugore.
Agira ati "Ku wa Gatatu nimugoroba nibwo uwo yagiye kwa muganga, twebwe twabimenye ejo, ariko nabajije kwa muganga nsanga yarahageze nimugoroba, bamuha ubutabazi bw'ibanze bamushakira imbangukiragutabara mu gitondo cya kare kuko yari yahageze bwije. Imbangukiragutabara yari imutwaye i Gahini yageze mu nzira arapfa. Apfuye, imbangukiragutabara umurambo we iwusubiza ku kigo nderabuzima, umuryango we wihutira kumutwara bashaka gushyingura vuba na bwangu."
Gashayija yakomeje ati "Abaturage baduhaye amakuru umurambo umaze kugera mu rugo, nibwo batubwiye ko yapfuye mu buryo butunguranye kandi umugabo ashobora kuba yamukubise, bavugaga ko ndetse ashobora kuba yamuteye icyuma. Twihutiye kujyayo n'Ubugenzacyaha na Polisi ariko icyaduteye urujijo nuko umubiri we twasanze nta gikomere na kimwe ufite, ariko dutekereza ko icyaba cyiza yajyanwa mu bitaro hagakorwa isuzumwa hakarebwa icyamwishe."
Gitifu Gashayija yunzemo ati "Twasanze harimo urujijo, uwo mugabo we yaramaze iminsi afunguwe ku kibazo cy'ubujura, yari yaribye moto ngo agarutse asanga umugore aratwite naho amakimbirane yavuye umugabo akavuga ngo si iyanjye, umugore akavuga ngo ni iyawe. Muri uko kunanirwa kumvikana ni naho bavuga ngo barwanye nubwo twabuze umuntu nibura uvuga ko yababonye barwana."
Gashayija anavuga ko hatangiye iperereza ndetse ko umurambo w'umugore wapfuye ugomba kujyanwa ku bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzumwa. Kuba umugabo w'uwo mugore akekwa kandi adafunzwe, Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Murundi avuga ko ubwo ubuyobozi n'Ubugenzacyaha bageraga mu rugo yabuze ariko amakuru atangwa n'abaturage avuga ko ku wa Gatanu tariki 2 Mutarama 2026, yagarutse bikaba byarateje impaka hagati y'umuryango w'uwapfuye n'uwari umugabo we kuko abaturage bifuzaga ko afatwa agafungwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









