issa
USA: Ibihano bikakaye ku bakozi bishimiye urupfu rwa Charlie Kirk

Sep 16, 2025 - 18:39
 0

Nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Charlie Kirk, umwe mu mpirimbanyi zikomeye z’ishyaka ry’Aba-Republicains muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hatangiye igitutu gikomeye ku bakozi bagaragaye babyina intsinzi ku rupfu rwe.

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, yatangaje ko “abantu bose bagaragaye bishimira uru rupfu bagomba kugaragazwa, kandi bagakurikiranwa n’ababakoresha.”

Mu butumwa bwe, Vance yagize ati: “Mubashyire ahagaragara kandi muhamagare n’abakoresha babo. Amerika ntizihanganira ubugizi bwa nabi bushingiye kuri politiki.” Iri jambo ryakiriwe nk’itegeko ritangira umurongo w’uburyo guverinoma izabigenza.

Abamaze kugaragazwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga barimo abakozi bo mu nzego zinyuranye zirimo abapilote, abaganga, abarimu, n’abakora mu nzego z’umutekano. Bamwe muri bo bamaze guhagarikwa by’agateganyo, abandi batangiye kwirukanwa burundu ku mirimo yabo.

Ku ruhande rw’abayobozi b’ishyaka ry’Aba-Republicains, igikorwa cyo kugenzura no guhana aba bakozi cyafashwe nk’intambwe ikomeye yo kurwanya urwango rushingiye kuri politiki. Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta ya Florida, Randy Fine, yatangaje ko azashyira imbaraga mu kwirukana aba bakozi, ndetse asaba ko bamburwa ibyangombwa nk’indangamuntu, impushya zo gutwara imodoka ndetse n’ibyangombwa by’akazi. “Uramutse ugaragaje urwango nk’urwo, ntukwiye kugira ubushobozi bwo gukorera rubanda,” yatangaje.

Nancy Mace, umudepite wo muri Carolina y’Epfo, nawe yasabye ko ibigo by’amashuri byose bidafata ingamba zihamye ku bakozi bishimiye urupfu rwa Kirk bikurirwaho inkunga ya leta. Ibi bikaba byashyize igitutu ku bigo byinshi by’amashuri ndetse n’ibigo byigenga bikoresha abantu benshi, ku buryo bamwe batangiye gusohora amatangazo asaba abakozi kwirinda gutanga ibitekerezo bya politiki mu ruhame cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.

Urupfu rwa Charlie Kirk rwabaye ku wa 10 Nzeri 2025, ubwo yaraswaga n’umuntu utaramenyekana, ibintu byahise biteza imyigaragambyo n’impaka zikomeye mu gihugu hose. Kirk yari azwi cyane nka rwiyemezamirimo wa politiki, washinze umuryango Turning Point USA, ufite intego yo guteza imbere ibitekerezo bya gikoloni by’Amerika, nko gushyira imbere umuco gakondo w’Abanyamerika, umuryango, ishyaka rimwe n’ukwemera.

Ku mbuga nkoranyambaga, habonetse amashusho menshi y’abantu bishimira urupfu rwe, bamwe barabyina, abandi bandika amagambo y’urwango. Ibi byateye impaka ndende hagati y’abaharanira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo (freedom of speech) n’abavuga ko nta burenganzira bwo kwishimira urupfu rw’umuntu nubwo waba utamushyigikiye.

Iyi myanzuro ya guverinoma, cyane cyane iyashyizwe ahagaragara na JD Vance, yateje impaka mu banyamategeko n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu. Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko iki ari igitutu gishobora guhonyora uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, cyane cyane ku baturage batavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi.

Ku rundi ruhande, hari abavuga ko kwishimira urupfu rw’umuntu ari igikorwa cy’urwango gikwiriye kwamaganwa, cyane cyane iyo gifitanye isano na politiki ishobora gusenya igihugu.

Gukurikirana abakozi bishimiye urupfu rwa Kirk birerekana ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu bihe bikomeye aho politiki isigaye igira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu ku giti cye. Hari impungenge ko ibi bishobora gufungura inzira yo guhana abantu bitewe n’ibitekerezo byabo, ibyo bamwe bita "igitugu kivanze na demokarasi."

Kugeza ubu, hategerejwe kureba niba abashinzwe uburenganzira bwa muntu cyangwa inkiko zizagira icyo zivuga kuri ibi bikorwa byo kwirukana abantu ku mirimo yabo bitewe n’ibyo bavuze cyangwa uko bitwaye nyuma y’urupfu rwa Charlie Kirk.

Sep 16, 2025 - 19:16