Rwezamenyo: Ibyishimo i Matimba, ahahoze indiri y’uburaya n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge
Abaturage bo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko indiri z’indaya n’abacuruza ibiyobyabwenge zisenywe muri aka gace n’ibikorwa by’iterambere bigenda bihashyirwa.
Bamwe mu baturage baganiriye na UkweliTimes, bavuga ko bishimiye ko muri aka gace nta ndiri y’abacuruza ibiyobyabwenge ikiharangwa.
Bavuga ko nyuma y’uko aka gace gatangiwe kubakwamo inzu zigendanye n’igihe indaya nyinshi zaharangwaga zatangiye kuhimuka ndetse n’bagabo bazo barimo abajura n’abacuruzaga ibiyobyabwenge nabo bahavuye.
Uwimana Diane yagize ati “ Ubu matimba ntabwo ikiri nka matimba ya kera ubona ko koko hari icyahindutse nyuma y’uko twa tuzu tubi indaya zabagamo badusenye hakubakwa inzu nziza.”
Yakomeje agira ati “ Urebye sinavuga ko indaya zashize ariko zaragabanutse ikindi n’iziza kuhategera zihaza nijoro ziturutse ahandi.”
Berwa Yves, we yemeza ko nyuma y’aho muri aka gace hashyiriwe Camera n’indiri y’abahacururizaga urumogi yahise ihava.
Ati “ Nta mupushayi ukirangwa aha n’ushatse urumogi ajya iriya kurushakira mu Gitega kuko abarucuruzaga bahunze iriya Camera.”
Yakomeje ashimira ubuyobozi bwo muri aka gace bukomeje gutuma gahindura isura.
Ati “ Twagiye tugira abayobozi batandukanye bose hano bakananirwa kuhahindura ariko ubu urebye abo dufite muri iki gihe umuntu yabashimira pe.”
Indaya n'abazaga i Matimba kuhagurishiriza ibiyobyabwenge barahahunze kubera Camera zahashyizwe zagiye zibagaragaza
Hashyizwe Camera z'umutekano abacuruzaga ibiyobyabwenge barahunga
Hagenda hashyirwa ibikorwa by'iterambere indaya n'abajura bigatuma bahacika
Ubu hagenda hubakwa inzu zigendanye n'igihe
Mu bihe bishize i Matimba hagaragaraga inzu zishaje zari zituwemo n'indaya nyinshi


Kinyarwanda
English
Swahili









