Kirehe: Babangamiwe n'amabandi abategera mu nzira akabambura ibyabo
Abaturage bo mu karere ka Kirehe, bavuga batewe impungenge n'abajura babategera mu muhanda banyuramo bavuye mu isoko bakabambura ibyo bafite bakanabakubita.
Abaturage batuye mu mirenge ya Gahara na Musaza mu karere ka Kirehe, nibo bagaragaza ko hari abagabo n'abasore, babategera mu nzira bavuye guhaha mu isoko rya Nyakarambi bakabambura ibyabo ndetse bamwe muri bo bakanabakubita.
Abaturage baganiriye na IZUBA TV, bavuga ko ayo mabandi abategera mu muhanda ahitwa Sagatare hagati y'imirenge ya Kirehe na Gatore bakabambura ibyo bafite.
Umubyeyi witwa Mukatwiringiyemungu Fausia, ni umwe mu bavuga yamburiwe Sagatare ku manywa y'ihangu.Uwo mubyeyi avuga ko ubwo yavaga mu isoko yafashwe n'umugabo aramukubita ndetse anamwambura ibyo yari avuye guhaha byose.
Mukatwiringiyemungu anasaba ko aha hantu yamburiwe hashyirwa abashinzwe umutekano mu buryo buhoraho.
Yagize ati" Bahategera mu joro na Saa Sita ari ibishoboka bahashyira ikigo cy'abasirikare, tukabona umutekano."
Undi muturage nawe avuga abanyura iyo nzira bafite impungenge z'uko bategwa n'amabandi abambura utwabo. Aragira ati " Aha Sagatare turashakayo umutekano, kugira ngo tujye tujya mu isoko ntacyo twikanga. Baratubangamiye turashaka baduhe abantu baturindira umutekano tugire umutekano."
Undi muturage nawe avuga ko abajura babategera mu muhanda baba ari abasore bavanze n'abagabo bakuze.
Yagize ati" Dukura ibintu ku isoko bakatwambura, ari abagabo ari aba basore bose baravanze, baba ari igikundi. Icyo dusaba ubuyobozi nuko baduha umutekano hariya hantu, tukajya tujya ku isoko dufite umutekano."
Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Rangira Bruno aganira na IZUBA TV yavuze ko hafashwe ingamba zo kurwanya ubujura bukorerwa Sagatare.
Yagize ati" Icyo kibazo twarakimenye, kandi dukorana n'inzego zitandukanye kugira ngo dukurikirane ibijyanye n'umutekano muri icyo gice, ni ku mbibi z'umurenge wa Kirehe na Gatore, ahari idamu n'ishyamba riri haruguru, hashize ibyumweru bibiri tubimenye. Hariya hanakozwe n'ibikorwa byo gushakisha abashobora kuba bateza icyo kibazo, hari bamwe bafashwe, twahashyize n'uburinzi bwo ku manywa n'ubwo mu ijoro."
Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko atari ubwa mbere muri ako gace havuzwe amabandi ategaga abaturage akabambura ibyabo.


Kinyarwanda
English
Swahili









