Shampiyona y’u Rwanda igiye gukoresha umupira umwe uhuriweho n’amakipe yose guhera muri 2026
Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League ishinzwe kureberera Shampiyona y’u Rwanda, bwatangaje ko bwabonye umuterankunga ugiye gukora imipira isa izajya inakoreshwa n’amakipe yose.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ukuboza 2025, nibwo Rwanda Premier League yatangaje ko yinjiye mu mikoranire na Prostar Sports International isanzwe izwi cyane mu gucuruza ibicuruzwa bya Siporo bitandukanye birimo n’imipira yo gukina.
Rwanda Premier League yatangaje ko amasezerano yagiranye n’uru ruganda, azamara imyaka itatu ruhereza imipira amakipe akina Shampiyona.
Ubuyoboz bwa Rwanda Premier League buvuga ko imipira bagiye guhabwa na Prostar Sports International, izaba ari imipira iri ku rwego rwo hejuru, inogeye amarushanwa kandi ihuza n’ibipimo mpuzamahanga.
Bagize bati “ Muri ubu bufatanye, Prostar Sports International izatanga imipira myiza yo gukina yo ku rwego rwo hejuru, yakozwe mu buryo bunogeye amarushanwa akomeye kandi ihuza n'ibipimo mpuzamahanga. Gukora no kugeza iyi mipira mu Rwanda byamaze gutegurwa ndetse amakipe yose ya Rwanda Premier League azatangira kuyihabwa nta kiguzi guhera muri Mutarama 2026.”
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa yatangaje ko icyemezo cyo gutangira iki gikorwa byatewe nuko bashaka kuzamura urwego rwa shampiyona y’u Rwanda bakora n’ibintu bya kinyamwuga.
Yagize ati "Aya masezerano ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere umupira w'amaguru w'u Rwanda mu buryo bwa kinyamwuga. Gukorana na Prostar Sports International bizatuma amakipe yacu ahatana akoresha umupira wizewe kandi ufite ubuziranenge bwo ku rwego mpuzamahanga."
Umuyobozi mukuru wa Prostar Sports International Paul Maduakor, we avuga ko gukorana na Rwanda Premier League ari amahirwe akomeye, ndetse ko biyemeje gutanga imipira myiza kandi iri ku rwego rwo hejuru.
Yagize ati "Gukorana na Rwanda Premier League ni amahirwe akomeye. Twiyemeje gutanga imipira yo ku rwego rwo hejuru izafasha mu iterambere rya shampiyona kandi igaha abakinnyi ubunararibonye bwiza bwo gukina mu kibuga."
Umupira mushya wa RPL uzaba ufite ikoranabuhanga rigezweho mu mikorere ndetse wakozwe uhujwe n'umwimerere w'u Rwanda. Uyu mupira uzatangira gukoreshwa mu 2026 nyuma yo kugezwa ku makipe yose.


Kinyarwanda
English
Swahili









