issa
Ibya AS Kigali bishobora kuba nk'ibya Rayon Sports 

Nov 26, 2025 - 12:45
 0

Ubuyobozi bwa AS Kigali butangiye kugongana nyuma y'uko hashyizweho abayobozi bashya ntibavugweho rumwe.

Ku cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025, nibwo hashyizweho abayobozi bashya ba AS Kigali bayobowe na Jean Chrysostome Rindiro wahawe inshingano zo kuba Perezida, Madam Anne Lise Alida Kankindi wabaye Visi Perezida, Habanabakize Fabrice, Chantal Habiyakare, Harindintwari Jonathan ndetse na Sengabo Yves.

Iyi Komite nyobozi nshya ya AS Kigali, bivugwa ko yatowe mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Mu ibaruwa ifunguye yandikiwe RGB n’abanyamuryango yanditswe na Dr. Rubagumya Emmanuel wari umuyobozi w'agateganyo w'iyi kipe nyuma yaho Shema Ngoga Fabrice atorewe kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru hano mu Rwanda, avuga ko gutorwa kw’iyi Komite byagizwemo uruhare n'abanyamuryango bacye bahuye mu buryo butemewe batangaza ko batoye Komite nyobozi.

Ni ibaruwa yashyize ahagaragara ku wa kabiri tariki 25 Ugushyingo 2025, aho agaruka kuri iyi nteko rusange yemeza ko yabaye mu buryo bitemewe n'amategeko ndetse bashyiraho abayobozi bashya. Uyu muyobozi avuga ko amenyesha abanyamuryango ko ubwo buyobozi bwishyizeho mu buryo bunyuranyije n'amategeko kandi bamaze kubimenyesha RGB.

Yagize ati " Tubandikiye tubamenyesha ko hari Abanyamuryango bake cyane bahuye mu buryo butemewe n'amategeko tariki 23/11/2025 batangaza ko bashyizeho ubuyobozi bwa AS Kigali. Turamenyesha abanyamuryango bose ko ubwo buyobozi bwishyizeho binyuranyije n'amategeko butemewe kandi ko mutagomba kurangazwa nabo bantu, byamenyeshejwe RGB izabishakira igisubizo vuba.”

Yakomeje agira ati " Turabamenyesha kandi ko duteganya gutumira Inama y'Inteko rusange nyuma yo gusesengura ibibazo byicungamutungo byagaragaye mu ikipe no gukora ubugenzuzi tukazabagezaho raporo nyuma yaho tukabona gutora abagize Inzego zose z'umuryango wa AS Kigali mu buryo bwubahirije amategeko.”

Dr. Rubagumya Emmanuel yashyize hanze kandi amakuru avuga ko hari imitungo itarakoreshejwe neza muri AS Kigali ndetse no ku gihe iyi kipe yayoborwaga na Shema Ngoga Fabrice.

Ikibazo cya AS Kigali gishobora kwinjirwamo na RGB nkuko byagenze kuri Rayon Sports kuko abayobozi bashyizweho ntabwo bumvikanwaho neza n’abagize umuryango wa AS Kigali.

Ikipe ya Rayon Sports ikibazo cyayo kimara kwinjirwamo na RGB byatumye hashyirwaho ubuyobozi bushya mu gihe harimo kuvugururwa kw’amategeko iyi kipe izajya igenderaho hakabona gutorwa inzego zuzuye za Rayon Sports. 

Image

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373