Rutsiro FC yahagaritse umutoza wayo nyuma yo kunyagirwa 5
Ikipe ya Rutsiro FC yahagaritse Gatera Moussa wari umutoza wayo nyuma yo gutsindwa ibitego 5-0 na APR FC.
Tariki 26 Mata 2025, ikipe ya APR FC yari yerekeje mu karere ka Rubavu aho yagombaga gukina umukino wayo w'umunsi wa 25 wa shampiyona n'ikipe ya Rutsiro FC.
Ni umukino woroheye cyane ikipe ya APR FC kuko igice cya mbere cyarangiye yamaze gutsinda ibitego 2 ibindi byose bijyamo mu gice cya Kabiri wabonaga Rutsiro FC iri hasi cyane.
Perezida wa Rutsiro FC muri uyu mukino yashatse gusohoka ngo yitahira ariko baramugarura kuko yabonaga ibibera mu kibuga atari byo yari yiteze. Haje kuba inama ikomeye hagati y'ubuyobozi bw'ikipe ndetse n'akarere ka Rutsiro FC baza gukora iperereza bafata umwanzuro wo guhagarika uyu mutoza.
Muri Rutsiro FC byavuzwe ko hari ibyo abakinnyi bakoze umutoza nubwo nyuma yatangaje ko nawe atari azi ibyo ikipe irimo gukina niwe wahagaritswe hakiri kare.
Mu itangazo ikipe ya Rutsiro FC yashyize ahagaragara yanavuze ko umuzamu witwa Matumele Monzobo Arnold nawe yahagaritswe. Rubangura Omar niwe ugiye gusigarana Rutsiro FC.
Ikipe ya Rutsiro FC ihagaritse umutoza iri ku mwanya wa 4 n'amanota 37.


Kinyarwanda
English
Swahili









