Nyamirambo: Imbabura z’ijoro zitunze abantu benshi
Mu gihe Leta y’u Rwanda idahwema gushishikariza abaturage kwihangira imirimo, hari bamwe mu baturage bahisemo kubyaza umusaruro imbabura cyane mu masaha y’ijoro, bateka cyangwa botsa ibiribwa bitandukanye.
Bamwe mu baturage biganjemo urubyiruko batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo, Nyamirambo,Rwezamenyo,Gatsata,Biryogo n’ahandi baganiriye na UKWELITIMES, bavuga ko bihangiye imirimo yo kubyaza umusaruro imbabura mu rwego rwo kwirinda ko bakwicwa n’inzara kandi bafite amaboko.
Brochette zokeje zigura amafaranga 300 cyangwa 500, Isambaza n’amafi bikaranze, capati na Speciale, ibishyimbo bitetse, ibigori, icyayi n’ikawa,ibiraha ni bimwe mu byo aba baturage bakunda gucuruza mu masaha y’ijoro.
Aba baturage bavuga ko bahisemo kwihangira akazi ko gutekera abantu mu masaha y’ijoro kubera ko ari bwo babona amafaranga menshi ugereranije n’amafaranga bakorera ku manywa.
Karimunda Vianney ucuruza icyayi na capati i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, yemeza ko mu ijoro rimwe akorera amafaranga atari munsi y’ibihumbi 30.
Yagize ati “ Birantunze kubera ko bibasha gutuma mbona ibyo gutunga abana ku munsi hari n’igihe ntahana ibihumbi 30 by’inyungu.”
Bigirimana Janvier, we yemeza ko kuva yatangira gukora nijoro abayeho neza ndetse aba yumva nta n'akandi kazi yakora.
Ati “ Njye nteka imreta na za capati mba mfite uko numvikanye na bosi ampemba ndakora banyishyura nkayamuha nawe akanyishyura ku kwezi simpembwa urebye amafaranga arimunsi y’ibihumbi 100 kubera ko mba nakoze, buriya abantu bose bakora nijoro bazakubeshye babona ifaranga kuko baba ari bakeya ugereranije n'abakora ku manywa.”
Yakomeje avuga ko abakiriya benshi babagana nijoro bakunze kuba biganjemo abamotari n’abantu bakora mu tubari ndetse n’abantu baba basohokeye mu tubyiniro.
Kanamugire Patrick, we avuga ko na yaguze moto biturutse ku mafaranga yabonye ubwo yakoraga ibintu byo guteka capati nijoro.
Ati “ Akazi k’ijoro kabamo ifaranga ryinshi ahubwo n’uko nyine kaba kagoye cyane, icya mbere yaba umumotari umugenzi we se abonye amwishyura amafaranga menshi ugereranije n'ayo baba babaca ku manywa, njye rwose mu 2017 gutyo nari mfite icyokezo nkajya mbaha brochettie na chapati ku buryo nabikoze imyaka igera nko kuri itanu nza kubireka maze gukuramo moto yanjye."
Bimwe mu biribwa abantu bakunze kurya nijoro i Nyamirambo


Kinyarwanda
English
Swahili









