Ikintu Real Madrid ibura gishobora no gutuma gutsinda indi mikino iri imbere biyigora
Ikipe ya Real Madrid nyuma yo gutsindwa na Celta Vigo ibitego 2-0, cyatumye hazamuka ibintu byinshi birimo n’ibiri gutuma iyi kipe ititwara neza ndetse bitanahindutse bishobora gukomeza.
Sergio Ramos, Luka Modric, Karim Benzema, Marcelo, Cristiano Ronaldo, Toni Kroos n’abandi benshi babaye mu mateka akomeye ya Real Madrid. Ntibari gusa bamwe mu bakinnyi beza kurusha abandi mu mupira w’amaguru ahubwo bari n’abatsinzi banagaragaza ikintu cy’ubuyobozi iyo bari mu kibuga.
Biracyari mu ntekererezo za benshi uburyo Karim Benzema yafashije bagenzi be bakiri bato ndetse n’abari bafite ubunararibonye muri Real Madrid, igihe bari batsinzwe ibitego 2-0 i Anfield kwa Liverpool FC muri 2023, aho Benzema yasabye buri mukinnyi gutuza. Nta muntu uzi neza ibyo yababwiye, ariko nyuma yaho batsinze ibitego 5-2.
Kuri ubu, Real Madrid ibura abakinnyi bafite ibyo biranga umukinnyi mukuru mu ikipe. Abakinnyi bafite impano si ikibazo muri iyi kipe ntibyigeze binabaho ko impano ziba ikibazo. Real Madrid ifite bamwe mu bakinnyi beza ku mwanya uwo ari wo wose. Ikigoranye, muri ibi bihe bitandukanye, ni ukubasha kubahuza ngo bakorere hamwe nk’ikipe no kugira ngo baharanire gutsinda kandi biyizere, ubwo iki kirareba umutoza Xabi Alonso.
Uretse ibi bibazo by’imvune bihoraho bigaragara muri Real Madrid, si ibijyanye n’imbaraga z’umubiri. Birumvikana ko bitajya byoroha cyane mu gice cyo kugarira, hagakubitiraho amakarita atukura abiri adakwiye yahawe abakinnyi babiri bugarira baciye ku ruhande muri uyu mukinnyi batsinzwemo na Celta Vigo, ariko ikibazo gikomeye kuruta ibindi ni imitekerereze abakinnyi ba Real Madrid bafite.
Iyi kipe ibura abakinnyi bafata inshingano zo kuyobora bagenzi babo mu kibuga. Biragorana cyane kuri bo guhangana n’ibihe bitoroshye. Abakinnyi basa n’abatsinzwe, badafite ibisubizo, basa n’ababuze uko bitwara. Ibi ni nako byari bimeze no mu gihe cya Ancelotti mu mwaka ushize.
Ibi bibazo byose Real Madrid ifite bigomba gukemurwa vuba na Xabi Alonso umutoza wayo mukuru ndetse ubona ko bizamugora cyane. Iyi kipe ifite umukino na Manchester City kuri uyu wa Gatatu muri UEFA Champions League, imwe mu mikino igomba gusuzuma imitekerereze y’abakinnyi n’umutoza ba Real Madrid.
Real Madrid bikomeje kuyigora cyane kwitwara neza


Kinyarwanda
English
Swahili









