issa
RDC: Umusirikare yasabiwe gufungwa imyaka 10 azira gusomana yambaye imyenda y’akazi

Oct 29, 2025 - 13:36
 0

Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Adjudant Sarah Ebabi wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Ebadjara, yasabiwe igifungo cy’imyaka 10 azira gusomana n’umukunzi we mu gihe yari yambaye impuzankano y’igisirikare.

Uyu Ebabi n’umukunzi we biteguraga gukora ubukwe tariki ya 31 Ukwakira 2025. Mbere y’ibi birori, babanje kujya muri ‘Raw Studio’ i Kinshasa kugira ngo bahafatire amafoto n’amashusho ateguza ibihe by’ingenzi bagiye kwinjiramo. 

Ku wa 24 Ukwakira 2025, igisirikare cya RDC cyamutaye muri yombi nyuma y’amashusho agaragaza Ebabi ari gusomana akwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.

Amakuru avuga ko kugeza ubu Ebabi  agifungiwe muri kasho y’Ubushinjacyaha bwa gisirikare nimu gihe bumushinja icyaha cyo guharabika igisirikare cy’igihugu no kurenga ku mabwiriza y’ubuyobozi. Bubihuza n’uko yasomanye yambaye impuzankano, bukanasobanura ko ari we wakwirakwije aya mashusho y’amasegonda 25.

Mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare, uyu musirikare Ebabi yavuze ko umufotozi wa Raw Studio, Yannick Kayembe, yiyemerera ko ari we wakwirakwije amashusho n’amafoto ye ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, agamije kwamamaza ibikorwa bye.

Adjudant Sarah Ebabi ukorera mu rwego rw’igisirikare rushinzwe iperereza (DEMIAP) yabwiye Perezida w’iburanisha ati “Icyaha ni gatozi, Bwana Perezida. Si njye wakwirakwije aya mashusho.”

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwo bwashimangiye ko Ebabi ari we washyize aya mafoto n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga, bumusabira igifungo cy’imyaka 10.

Biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko umenyekana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Ukwakira 2025.

Oct 29, 2025 - 14:03