Qatar yasabye amahanga kureka uburyarya igahana Israel
Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani, yasabye amahanga kureka politiki yo kubogamira habiri, no gufatira Israel ibihano bikomeye kubera ibyaha ikomeje gukorera muri Gaza.
Ibi yabigarutseho ku wa 14 Nzeri 2025, mu nama ibanziriza iteganyijwe kuba kuri uyu wa mbere nyuma y’igitero cya Israel cyagabwe i Doha bikavugwa ko cyahitanye bamwe mu bayobozi ba Hamas, kikaba igitero cyatunguranye cyane kubera gukorerwa ku butaka bwa Qatar, igihugu gikorana bya hafi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni ibihugu byinshi byamaganye icyo gitero, yewe na Perezida Donald Trump na we ubwe yamaganye icyo gitero, nibwo yahise yohereza Umunyamabanga wa Leta we, Marco Rubio, muri Israel mu rwego rwo kwerekana ko Amerika iri inyuma yayo.
Ni mu gihe kuri uyu wa Mbere, i Doha hateganyijwe inama yihutirwa ihuje abakuru b’ibihugu by’Abarabu n’Abayisilamu, ikaba igamije kugaragaza ubumwe no kongera igitutu kuri Israel. Iyi nama yari imaze iminsi isabwa kugira ngo higwe uburyo bwo guhagarika intambara ndetse n’ibibazo bya Gaza.
Mu ijambo rya Sheikh Mohammed Minisitiri w’Intebe wa Qatar ubwo yari mu nama ku musi wejo ibanziriza iri bube uyu musi, yavuze ko igihe kigeze ngo amahanga areke uburyarya bwo kwigaragaza ko ashyigikira ibihugu byose bivugwaho gutegura intambara, ahubwo asabira Israel guhanwa.
Yagize ati “Igihe kirageze ngo amahanga ahagarike kwigaragaza ko ntaho abogamiye kuko ibyo ari uburyarya, ahubwo ahane Israel ku byaha byose yakoze. Gusa uko biri kose intambara yo kurimbura abaturage ba Gaza ntizatsinda.”
Sheikh Mohammed yakomeje avuga ko kuba ibihugu bimwe bikigaragaza ko biri ku ruhande rwa Israel no kuba amahanga adafatira ibihano bikakaye Israel, ari byo bigituma ikomeza ibikorwa byayo by’intambara birimo kwica no gusenya.
Muri iyo nama iteganyijwe kuba kuri uyu wa Mbere, mu bayobozi bitezwe kugaragara i Doha harimo Perezida wa Iran Masoud Pezeshkian, Minisitiri w’Intebe wa Iraki Mohammed Shia al-Sudani, Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan na Perezida wa Palestina Mahmud Abbas nkuko byatangajwe ku wa 14 Nzeri 2025, nu buyobozi bwa Quatar.
Ni inama kandi iteganyijwe ku garagaramo abayobozi baturutse mu muryango w’ibihugu 57 bigize Ishyirahamwe ry’Amahanga y’Abayisilamu 'OIC' hamwe n’ibihugu 22 bigize Ishyirahamwe ry’Abarabu hirya no hino ku isi.
Naho Bassem Naim, umwe mu bayobozi ba Hamas, abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko iyi nama iteganyijwe kuba kuri uyu wa Mbere yitezweho gushyiraho umwanzuro uhamye w’Abarabu n’Abayisilamu ndetse ikanazana ingamba zifatika kuri Israel.
Kugeza ubu Qatar ni kimwe mu bihugu bikomeye bikomeje gufasha ibiganiro byo gushakira amahoro intambara ya Israel na Hamas, ikaba inakomeje gutegura ibiganiro kugira ngo iyo ntambara igabanuke.


Kinyarwanda
English
Swahili









