Ngoma: Umugabo n'umukobwa bivugwa ko bari bagiye gusambanira mu bihuru baguye mu cyobo umwe arapfa
Umugabo wari utuye mu Kagari ka Nkanga Umurenge wa Sake, Akarere ka Ngoma, yapfiriye mu cyobo yaguyemo ari kumwe n'umukobwa, bivugwa ko bari bagiye mu bihuru gusambana.
Mu masaha ya Saa tatu zo ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 25 Ukuboza 2025, Mu Mudugudu w'Akabira, nibwo uwo mugabo uri mu kigero cy'imyaka 50 n'umukobwa uri mu kigero cy'imyaka 29, basanzwe mu cyobo baguyemo biturutse ku rusaku rw'uwo mukobwa watabazaga umuhise n'umugenzi.
Amakuru UKWELITIMES yahawe n'abaturage avuga ko uwo mugabo n'uwo mukobwa baguye mu cyobo cyahoze ari ubwiherero, ubwo bashakaga ahantu hitaruye abantu kugira ngo bakore imibonano mpuzabitsina. Abaturage banavuga ko uwo mugabo yari agiye guca inyuma uwo bashakanye kuko yari asanzwe afite umugore.
Umugabo yahise apfa, mu gihe umukobwa we yakomeretse bikomeye, nyuma yo kumukuramo yahise ajyanwa kuvurirwa mu Kigo nderabuzima nacyo kimwohereza kuvurirwa mu bitaro bya Kibungo.
Umwe mu baturage yagize ati" Twaje tubona abantu baguye mu cyobo, baguyemo bubitse umutwe."
Undi muturage nawe yagize ati "Ni ukuvuga ngo uwo mugabo amaguru yari hejuru ariko umutwe uri hasi."
Abaturage batuye mu kagari ka Nkanga bavuze ko aba bombi baguye mu cyobo, bari bagiye gusambanira mu bihuru.
Umwe mu baturage yagize ati "Ikintu twafata nk'isomo ndetse abapapa bari hano nabo bagafata amasomo, umuntu wese ajye abona ko ikintu cy'ubusambanyi ari ikintu kibi."
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, aganira na BPLUS TV, yemeje amakuru y'urupfu rw'uwo mugabo ariko avuga ko ibyabaye ari impanuka .
Aragira ati "Byabaye mu ijoro ryacyeye, baguye mu cyobo kiri hafi y'inzira abantu banyuramo, ibyabaye ni impanuka. Umwe yitabye Imana, hanyuma undi ajyanwa ku kigo nderabuzima yoherezwa ku bitaro bya Kibungo."


Kinyarwanda
English
Swahili









