issa
Rutsiro: Umwarimu ukekwaho kwiba ibikoresho by’ishuri yatawe muri yombi

Nov 5, 2025 - 11:23
 0

Umwarimu w’imyaka 34 wo mu Karere ka Rutsiro yatawe muri yombi. Akekwaho kwiba ibirimo mudasobwa, amasahani abarimu bariraho, amakanya n’ibikombe abanyeshuri banyweragamo amazi ku kigo cy’ishuri yigishaho rya College De la Paix.

Amakuru y’ifatwa rye yamenyekanye ku wa 03 Ugushyingo 2025, nyuma yo kwiba telefone yo mu bwoko bwa Infinix y’umugore w’Umukuru w’Umudugudu wa Mukebera, aho yari asanzwe acumbitse.

Uyu yafatiwe mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Congo-Nil, mu Mudugudu wa Mukebera.

UkweliTimes, yamenye ko uyu mwarimu wigishaga Amateka atari ubwa mbere yari aketsweho ubujura, dore ko mudasobwa yafatanywe ari imwe muri ebyiri zaburiwe irengero mu 2024, imwe yakoreshwaga n’Umuyobozi w’Ishuri n’umwungirije.

Izi mudasobwa zibwe nyuma y’uko umukozi wo mu bunyamabanga bw’ishuri yibwe imfunguzo, baje mu kazi mu gitondo basanga ibiro byose birangaye, kandi hibwe mudasobwa n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Munyambaraga Rutayisire Deogratias yagize ati “Ni byo koko yari umwarimu kuri College De la Paix. Yatanywe ibikoresho birimo iby’ishuri, ibindi bizagaragazwa n’iperereza.”

Nyuma yo gufatwa yahise ashyikirizwa Sitasiyo ya RIB ya Gihango, kugira ngo itangire iperereza.