Igihe Sitade ya Huye izaba yamaze gutunganwa cyamenyekanye
Hashize igihe bitangajwe ko Sitade ya Huye igiye bamwe ntibamenye aho byahereye, ariko igihe iyi sitade izaba yamaze kuvugururirwa cyamenyekanye.
Ku itariki 13 Gicurasi 2025, nibwo hagiye ahanze amakuru yemeza ko Sitade ya Huye igiye gutangira kuvugururwa hahindurwe Ikibuga cy'ubwatsi cyarimo hashyirwemo 'Tapi Synthetic' yongere ishyirwe ku rwego mpuzamahanga.
Iyi mirimo yafashweho icyemezo nyuma yaho Ikibuga cy'iyi Sitade cyari kimaze igihe imvura igwa kikarekamo amazi gukama bikaba ingora bahizi.
Mu gihe rero benshi bibazaga igihe iyi sitade izaba yamaze kuvugururirwa, Umunyamabanga muri FERWAFA akaba na Visi Perezida ushinzwe ibya Tekenike, Mugisha Richard, yatangaje ko bitarenze muri Mutarama 2026, iyi sitade izaba yamaze kuvugururwa.
Ibi uyu muyobozi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio/TV10 kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Ugushyingo 2025, atangaza ko bitarenze ku itariki 20 Mutarama 2026, iyi Sitade izaba yamaze gushyirwamo Ikibuga gishya nkuko byifujwe.
Yagize ati " Tariki 20 Mutarama 2026, Sitade ya Huye izaba yatunganye amakipe azaba yemerewe gutangira kuyikiniraho."
Nkuko byatangajwe n'ikigo cy'igihugu gishinzwe imyubakire hano mu Rwanda, cyavuze ko kuvugurura iyi Sitade bizatwara agera kuri miliyoni 765,6 z'amafaranga y'u Rwanda.
Amakipe yakoreshaga iyi sitade arimo Mukura Victory Sports ndetse na Amagaju FC. Aya makipe yose arimo kwakirira imikino yayo ya Shampiyona kuri Sitade Kamena yegereye Stade Huye.
Sitade ya Huye izaba yuzuye kuri Mutarama 2026


Kinyarwanda
English
Swahili









