issa
Zohran Mamdani ufite inkomoko Uganda yatsindiye kuyobora umujyi wa New York

Nov 5, 2025 - 13:26
 0

Zohran Mamdani wavukiye i Kampala Uganda, ku babyeyi bakomoka mu Buhinde yatsinze amatora yo kuyobora Umujyi wa New York aca agahigo ko kuba Umusilamu wongeye kuyobora uwo mujyi nyuma y’imyaka isaga ijana nta Musilamu uwuyobora.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Ugushyingo 2025, na bamwe mu bayobozi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho batangaje ko nyuma y’amatora yabaye yo guhatanira kuyobora uwo mujyi uwabashije kuyatsinda ari Zohran Mamdani.

Mamdani ufite imyaka 34 y’amavuko yavukiye i Kampala Uganda ubwo yari afite imyaka 5 umuryango we wimukiye muri Afurika y’Epfo, nyuma yaje kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse hamufasha guteza imbere impano ye yo kuyobora. Nyuma yo gusoza kwiga yaje kwinjira muri Politike kuva muri 2015 aho yagiye akora mu nzego zitandukanye za Leta y’Amerika ndetse muri 2024 aza kugirwa umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu ijambo yagejeje ku bakunzi be ndetse n’abamushyigikiye ubwo yatsindiraga kuyobora umujyi ukomeye wa New York yashimiye abamugiriye ikizere bakamutora ndetse anabwira itangazamakuru ko yiteguye gukora uko ashoboye kose uwo mujyi ugakomeza iterambere.

Nubwo Mamdani yatorewe kuyobora uwo mujyi bikomeje gutangazwa ko we na Trump umubano wabo ukemangwa bitewe ahanini n’ingingo y’ingenzi yamuranze ubwo yiyamamarizaga kuyobora New York avuga ko agomba kuzahangana n’abantu banga ko impunzi zinjira muri uwo mujyi ndetse icyo gihe anatangaza ko agomba kuzakemura ibibazo byose bikunze kugaragara ku bimukira.

Yagize ati “New York izahora ari umujyi w’abimukira tuzarwanirira ko impunzi zajya zihabwa ubufasha mu buryo bushoboka bwose, uyu mujyi murabizi wubatswe n’abimukira, ukorera ku mbaraga zabo. Ikindi n’uko ubu New York iri kuyoborwa n’umwimukira."

Mamdani biteganyijwe ko agomba gutangira inshingano ze zo kuyobora uwo mujyi nk’umunyamabanga nshingwabikorwa wa New York mu buryo bweruye tariki ya 1 Mutarama 2026.

Nov 5, 2025 - 15:58