issa
Mozambique: Yasabye Afurika y’Epfo ubusobanuro ku rupfu rw’abaturage bayo bishwe

Jun 2, 2026 - 13:16
 0

Guverinoma ya Mozambique yatangaje ko abaturage bayo batanu biciwe mu bitero byabereye muri Afurika y’Epfo, abandi bagera ku 800 babikomerekeramo.

Ni ibyatangajwe mu itangazo ryasohowe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Kamena 2026, rivuga ko mu bitero byagabwe mu majyepfo y’inyanja ya Afurika y’Epfo byagize ingaruka ku Banyamozambique bagera ku 800, mu gihe batanu baburiyemo ubuzima.

Amakuru ahari avuga ko ibyo bitero byagabwe ubwo muri ibyo bice harimo habera imyigaragambyo yarimo yamagana abinjira muri Afurika y’Epfo badafite ibyangombwa.

Leta ya Mozambique yavuze ko ibabajwe no kuba abaturage bayo barakomerekeye muri iyo myigaragambyo, abandi bakayiburiramo ubuzima kandi bari bafite ibyangombwa n’ibyemezo byose bibemerera kuhaba, inasaba Leta ya Afurika y’Epfo gusobanura neza ibyabaye.

Abo baturage ba Mozambique batangiye gukurwa muri Afurika y’Epfo aho abarenga 300 bamaze kugera mu gihugu cyabo, mu gihe abagera kuri 500 bagicumbikiwe mu ntara ya Cape iherereye mu burengerazuba bwa Afurika y’Epfo bitewe no gukomereka cyane.

Polisi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko mu by’ukuri ibyabaye bifitanye isano n’imvururu n’imyigaragambyo yabaga, hakaba hakekwa ko hari abari inyuma y’ibitero by’amasasu byagabwe kuri abo baturage ba Mozambique, nubwo ngo ikiri gukora iperereza.

Umuyobozi w’umujyi wa Mossel Bay, Dirk Kotze, uyoboye iyo ntara yabereyemo izo mvururu, yatangaje ko agitewe impungenge n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’imvururu zikomeje kugaragara muri uwo mujyi, avuga ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano barimo gushaka inzira zo kubihashya burundu.

Ibi bibaye mu gihe muri Afurika y’Epfo hari itsinda ry’abaturage ryiyise “March and March” ryahaye abimukira badafite ibyangombwa igihe ntarengwa, rikavuga ko bitarenze tariki ya 30 Kamena 2026 bagomba kuba bamaze kuva muri icyo gihugu.

Jun 2, 2026 - 15:38