issa
Nyarugenge:  Yatahanye uwo yibwiraga ko ari indaya, aza gusanga ari umuhungu mugenzi we

Dec 26, 2025 - 15:40
 0

Umusore wo mu Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge yabaye nk’uta ubwenge nyuma y’uko ashatse gusambana n’umukobwa yari yatahanye ariko yamukoraho agasanga ni umuhungu mugenzi we.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 25 Ukuboza 2025 ahitwa mu Miduha mu Murenge wa Nyamirambo.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko uyu musore usanzwe akora akazi ko gukanika imodoka mu Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge, yari ari mu kabyiniro gaherereye ii Nyamirambo maze abona umwe mu basore baryamana n’abo bahuje ibitsina aramukunda ariko ntiyamenya ko ari umuhungu.

Bivugwa ko baje kugwiza urugwiro ndetse anamugurira Primus ebyiri barangije amusaba ko batahana, maze uwo muhungu usa n’abakobwa ndetse wemeza ko ari umukobwa arabimwemerera.

Umutangabuhamya witwa Kamatari Yves, utuye mu miduha yabwiye umunyamakuru ko uyu musore w’umukanishi ubwo bageraga ku buriri we n’uwo musore yatangiye kumusomagura amukoze ku myanya y’ibanga atungurwa no gusanga ari umuhungu mugenzi we.

Yagize ati “Twe twashidutse ari gushaka kumkubita bari gusakuza aramusohora huti huti anamukubita umugeri nibwo twamubajije ahita atubwira ibimubayeho natwe turumirwa.”

Yakomeje ababwira ko uwomukanishi yababwiye ko yabonaga ko ari umukobwa ndetse yababajwe n’ibyo bakoranye.

Ati “ Yatubwiye ko yababajwe n’uburyo babanje gusomana ndetse aduhamiriza ko iyo tudatabarira hafi yari kumukubirira bikomeye muri icyo gipangu ku buryo yari gucika ku ngeso yo kuryamana n’abo bahuje igitsina.”

UKWELITIMES, yahamagaye kuri Telefone uyu mukanishi kugira ngo ayibwire ibyamubayeho gusa ahita avuga ko nta kindi yarenza ku makuru yahawe umunyamakuru wayo ahita akuraho telefone ye ako kanya.

Dec 27, 2025 - 05:52