issa
Amerika yagabye ibitero bikomeye ku nyeshyamba za Islamic State muri Nigeria

Dec 26, 2025 - 12:44
 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zagabye ibitero bikomeye kandi byica ku nyeshyamba zo mu mutwe wa Islamic State mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, mu rwego rwo guhagarika ubwicanyi bukorerwa abakristu.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko Amerika itazihanganira na gato ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje gukorerwa abakristu, anemeza ko ingabo z’igihugu cye ziteguye kongera ibitero mu gihe ayo mahano yakomeza.

Yagize ati “Nari naraburiye ibi byihebe ko nibidahagarika kwica abakristu bizishyura ikiguzi kinini. Iri joro byacyishyuye. Minisiteri y’Ingabo yagabye ibitero byinshi byiza kandi byagenze neza.”

Trump yakomeje asobanura ko igitero cyagabwe ku mabwiriza ye nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Amerika, kigamije kwibasira by’umwihariko abarwanyi ba Islamic State bagize uruhare mu kwica abakristu b’inzirakarengane ku kigero cyitari cyakabayeho mu myaka myinshi ishize.

Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika zikorera ku mugabane wa Afurika (AFRICOM) bwemeje ko ibyo bitero byagabwe ku busabe bwa Leta ya Nigeria, bugaragaza ko byabereye cyane cyane muri Leta ya Sokoto, aho abarwanyi benshi ba Islamic State biciwe.

Umwe mu bayobozi bakuru ba Pentagon yavuze ko igitero cyibasiye ikigo cyari gisanzwe gikoreshwa n’iyo mitwe yitwaje intwaro, kikaba cyasize kihiciye abarwanyi benshi.

Minisitiri w’Ingabo za Amerika, Pete Hegseth, yashimiye Leta ya Nigeria ku bufatanye yagaragaje muri ibyo bikorwa bya gisirikare, agaragaza ko ari intambwe ikomeye mu guhangana n’iterabwoba muri ako karere.

Ku ruhande rwayo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria yemeje amakuru y’ibi bitero, ivuga ko byakozwe mu rwego rw’ubufatanye busanzwe mu by’umutekano buri hagati ya Washington na Abuja, by’umwihariko mu gusangira amakuru y’ubutasi no guhuza ingamba zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Ibi ni byo bikorwa bya gisirikare bya mbere Amerika ikoreye ku butaka bwa Nigeria. Mbere yaho, mu kwezi kwa Ukwakira uyu mwaka, Perezida Trump yari yatanze umuburo ko Amerika ishobora kwinjira mu bikorwa bya gisirikare muri Nigeria mu gihe ubwicanyi bukorerwa abakristu bwakomeza.

Icyo gihe, Trump yanashinje Leta ya Nigeria kudafata ingamba zihagije zo kurengera abaturage bayo, by’umwihariko abakristu bari barimo kwibasirwa n’imitwe y’iterabwoba.