Nigeria: Abagera kuri 33 bishwe n’igitero cy’umutwe witwaje intwaro
Abagera kuri 33 bapfiriye mu gitero cyagabwe n’umutwe witwaje intwaro ku kabari gaherereye mu mujyi wa Jos uri mu majyaruguru ya Nigeria bituma inzego z’ubuyobozi zifata ingamba zirimo gufunga by’agateganyo amashuri y'isumbuye na kaminuza.
Ni igitero cyagabwe mu masaha y’u mugoroba ku wa 29 Werurwe 2026 n’itsinda ry’umutwe witwaje intwaro kugeza n’ubu utaramenyekana.
Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano za Nigeria avuga ko nyuma y’icyo gitero abagera kuri 33 bahise bahasiga ubuzima nubwo iperereza ryimbitse rigikorwa neza kugira ngo hamenyekane uwo mutwe uwo ari wo n’ibiri inyuma yawo n’icyo wari ugamije.
Inzego z’umutekano za Nigeria zatangaje kandi ko uwo mujyi wa Jos, bitewe n’uko ugikomeje kugarizwa n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro, hagiye gushyirwaho igihe ntarengwa cyo kugenda mu mihanda.
Ni igitero kandi cyateye amashuri makuru na za kaminuza ziherereye muri uwo mujyi wa Jos gufunga by’agateganyo bitewe n’umutekano muke abanyeshuri bafite aho bamwe bashimutwa bakaburirwa irengero abandi bakagwa muri ibyo bitero bihagabwa.
Umujyi wa Jos mu mwaka wa 2025 ni bwo abantu batangiye kuwuburiramo ubuzima bitewe n’amakimbirane yaturutse ku madini n’amoko atera benshi kwicwa bazizwa ukwemera kwabo.
Abatuye Nigeria bavuga ko umutekano ugikomeje kuzamba bitewe n’uko imijyi itandukanye y’icyo gihugu igenda yugarizwa n’amatsinda y’imitwe yitwaje intwaro, ibyo Leta ya Nigeria ivuga ko ihanganye nabyo nubwo inzira nyayo yo kubihagarika ikigoranye.


Kinyarwanda
English
Swahili









